Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles yashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ingagi 20, mu muhango uteganyijwe mu Kinigi kuwa 2 Nzeri 2022.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB binyuze muri gahunda ya ’Kwita Izina’. Prince Charles akaba azita izina hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Prince Charles yaherukaga mu Rwanda muri Kamena 2022 ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Commonwealth, izwi nka CHOGM.
Prince Charles ashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ibingagi akurikira abandi nka Didier Drogba wabaye icyamamare muri ruhago, itsinda ry’abanyamuziki rya Sauti Sol, Umunyemari Laurene Powell Jobs n’abandi.
Uyu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba bwa mbere abawitabiriye bari hamwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.
Ni umuhango uzitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu nzego zirimo kurengera ibidukikije n’imikino.
Kuva uyu muhango watangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana 354.Ibarura ryakozwe mu 2010 ryerekanye ko mu Rwanda habarizwa ingagi 480, iryo mu 2016 ryerekana ko hari 604.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…