Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles yashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ingagi 20, mu muhango uteganyijwe mu Kinigi kuwa 2 Nzeri 2022.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB binyuze muri gahunda ya ’Kwita Izina’. Prince Charles akaba azita izina hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Prince Charles yaherukaga mu Rwanda muri Kamena 2022 ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Commonwealth, izwi nka CHOGM.
Prince Charles ashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ibingagi akurikira abandi nka Didier Drogba wabaye icyamamare muri ruhago, itsinda ry’abanyamuziki rya Sauti Sol, Umunyemari Laurene Powell Jobs n’abandi.
Uyu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba bwa mbere abawitabiriye bari hamwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.
Ni umuhango uzitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu nzego zirimo kurengera ibidukikije n’imikino.
Kuva uyu muhango watangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana 354.Ibarura ryakozwe mu 2010 ryerekanye ko mu Rwanda habarizwa ingagi 480, iryo mu 2016 ryerekana ko hari 604.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…