Urubyiruko ruhagarariye abandi mu mujyi wa Kigali rwatangiye amahugurwa y’iminsi itanu i Gishari (Amafoto)

Urubyiruko ruhagaririye urundi mu turere tugize Umujyi wa Kigali rwatangiye amahugurwa azamara iminsi itanu mu kigo cya Polisi kiri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 04 Nzeri 2022, nibwo Urubyiruko rw’Abakorerabushake n’urundi rwaturutse mu zindi nzego rugera kuri 351 rwaturutse mu mirenge y’uturere tw’Umujyi wa Kigali rwerekeza muri iki kigo cya Polisi cya Gishari, aho bagiye guhugurwa ku ntego igira iti:”Uruhare rw’Urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage”.

Hatangizwa umunsi wa mbere w’aya mahugurwa, uru rubyiruko rwaganirijwe n’abayobozi batandukanye b’Umujyi wa Kigali bibutswa uruhare rwabo mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Urujeni Martine Umuyobozi w’Umujyi wa Kigari wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu yagize ati: Twatekereje kuganira ku ruhare rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake kuko twagize igihe cyo kubamenya no kumenya agaciro kabo cyane mu bihe bikomeye bya COVID-19, uko byari bimeze byaragaragaraga ko ntacyo twari kwigezaho tutabafite”.

Urujeni Martine Umuyobozi w’Umujyi wa Kigari wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu yashimiye Urubyiruko ubwitange bagira abasaba kuguma mu ngamba

Uru rubyiruko rwanaganirijwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire Dr Mpabwanamaguru Merard, basobanurirwa uruhare rwabo mu ku bungabunga ibidukikije, isuku, ibikorwa remezo n’iyubahirizwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigari.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire Dr Mpabwanamaguru Merard yaasobanuriye Urubyiruko uruhare rwabo mu guteza imbere Umujyi wa Kigali bacyemura ibibazo bibangamiye Umuturage

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bizeye kuzahavana ubumenyi buzabafasha gukomeza kubaka Igihugu.Evariste waturutse mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge yagize ati: “Iyo badutoza batubwirako tugiye gutumwa, aha twiteguye kuhakura ubumenyi buzadufasha gukomeza kubaka Igihugu, icyo tugiye gukora ni uko duzakomeza ibikorwa byubaka kandi tugakangurira n’urundi rubyiruko gufatanya natwe kubaka Igihugu.”

Ntacyombahishe Evariste avuga ko ubumemyi azakura muri aya mahugurwa buzamufasha gukomeza ibikorwa byubaka Igihugu kuruta uko yabikoraga

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko aya mahugurwa agamije gukangurira uru rubyiruko kuguma mu ngamba.

Yagize ati: ” Icyari kigambiriwe ni ukugirango uru rubyiruko turusubize mu ngamba, tumaze igihe kinini dukorana narwo ariko rwagaragaje ubushobozi n’ubudahangarwa mu gihe cya COVID-19, rwagaragaje ko ari urwo kwizerwa (..). Ibyo bagaragaza mu mbaraga bafite nibyo dushaka ko dukomeza gufatanya mu guhangana n’ibibazo bibangamiye umuturage w’u Rwanda. Abitabiriye aya muhugurwa bitezweho byinshi, bazava hano ari Intore birenze uko bari bameze”.

Atangiza aya mahugurwa kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Nzeri 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye uru rubyiruko ruhagarariye urundi mu Mujyi wa Kigali kugira ubutumwa baha abo bayoboye.

Ati: “Abayobozi b’urubyiruko nimwe muragijwe urundi rubyiruko ariko mukwiye kugira ubutumwa mubaha, nk’Urubyiruko impamvu tubahamagara ni uko ari mwebwe mbaraga z’Igihugu uyu munsi ndetse nejo hazaza, nimwe muzaba abayobozi b’icyerekezo. Turashaka ko ubukorerabushake buba umuco abari mu cyiciro cy’urubyiruko bakaba abakorerabushake”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye Urubyiruko gutanga ubutumwa bwubaka Igihugu

Uru rubyiruko 351 rwatangiye aya mahugurwa y’iminsi itanu ni abahagaririye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kuva ku rwego rw’imirenge n’abahagarariye Urubyiruko rw’Abakorerabushake kuva ku rwego rw’Akagari baturutse mu tugari 161 n’imirenge 35 bigize umujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikaba yifuza ko

Bamwe mu bayobozi b’Umujyi wa Kigali n’abo mu turere tugize Umujyi bitabiriye Umuhango wo gutangiza aya mahugurwa mu Ishuri rwa Police i Gishari
Urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa rwishimiye ko Igihugu kibatekerezaho kikabafasa kongera ubumenyi

Amafoto: Umujyi wa Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *