IMIKINO

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame  yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika  « CAHB », Dr Mensourou Aremou  uri mu Rwanda aho yitabiriye imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 20 ndetse na 18.

Perezida Paul Kagame aganira n’Umuyobozi wa CAHB, Dr Mensourou Aremou

Kuva taliki 20 kugeza 27  Kanama 2022 mu Rwanda habereye  imikino y’Afurika muri Handball mu bahungu batarengeje imyaka 20 “U-20 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022” aho ikipe ya Misiri yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Algeria ibitego 35-15 naho ikipe y’u Rwanda igasoreza ku mwanya wa nyuma wa 8.

Nyuma kuva taliki 31 Kanama kugeza 06 Nzeri 2022 hakinwe irushanwa ry’Afurika mu batarengeje imyaka 18 «U-18 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022 ».

Ku wa Mbere taliki 05 Nzeri 2022, Perezida w’u Rwanda  Paul Kagame yakiriye Umuyobozi wa CAHB, Dr Mensourou Aremou aho yari aherekejwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier ndetse na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda « FERWAHAND », Twahirwa Alfred.

 Umuyobozi wa FERWAHAND, Twahirwa abinyujije ku rukuta rwe rwa « Twitter » yatangaje ko nk’abagize  umuryango mugari wa Handball bashimira Perezida Paul Kagame  ku bitekerezo byiza ndetse n’inkunga ye  ku bijyanye n’iterambere ry’umukino wa Handball muri rusage.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 06 Nzeri 2022  ni bwo hasozwa imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 18 aho ikipe y’u Rwanda ikina na Misiri ifite igikombe giheruka guhera saa moya (19h00). Gusa aya makipe yombi hiyongereyeho  ikipe ya Maroc n’u Burundi yabonye itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi  izabera muri Croatia  « IHF Men’s Youth World Championship 2023 ».

Nyuma yo kwakira neza aya marushanwa yombi, u Rwanda rwemerewe kwakira imikino y’Afurika mu cyiciro cy’abakuru mu bagabo  mu mwaka wa 2026 « African Men’s Handball Nations Championship 2026 ».

DomaNews

Recent Posts

Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) yafatiwe muri Amerika

Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid washakanye na Miss Iradukunda Elsa amakuru aravuga ko yafatiwe…

18 hours ago

Perezida Tshisekedi yishyiriyeho Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru uje guhangana na M23

Perezida Tshisekedi yagize Karawa Dengamo guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugirango yongere imbaraga zo…

2 days ago

Kamonyi: Umugabo wari warahinze urumogi mu rugo iwe yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Hitimana Emmanuel w’imyaka 48, wo mu Karere…

3 days ago

U Bwongereza bwanze kwishyura akayabo bw’ishyuzwa n’u Rwanda

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga buzishyura u Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano…

5 days ago

Amerika yohereje Ahmed Napoleon wasize akoze Jenoside mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…

5 days ago

Uganda: Umusirikare yishe umukunzi we kubera ibiryo

Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…

6 days ago