Urubyiruko rw’Umujyi wa Kigali rwasabwe gukora impinduka aho rutuye
Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruhagarariye abandi mu Mujyi wa Kigari rwasoje Amahugurwa y’iminsi itandatu rusabwa kuzana impinduka mu bibazo bibangamiye umuturage aho rutuye.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Nzeri 2022, hasojwe amahugurwa y’iminsi itandatu y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruhagarariye urundi mu tugari n’imirenge bigize Umujyi wa Kigali yaberaga mu kigo cy’Amahugurwa cya Polisi I Gishari mu karere ka Rwamagana.
Bamwe mu rubyiruko rwiitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bungutse ubumenyi bwabateye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.
Uwase Angelique wo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo yagize ati: “Aya mahugurwa nungukiyemo ko nkwiye kumenya uwo ndiwe n’amahirwe mfite ku gihugu cyanjye. Nkuyemo umukoro wo kongera imbaraga mu bikorwa byubaka Igihugu ngakora ubukangurambaga kuri bagenzi banjye mpagarariye, ngafatanya n’izindi nzego z’urubyiruko ndetse n’inzego z’ibanze tugahangana n’ibibazo bibangamiye umuturage”.
Aya mahugurwa yasojwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’U Rwanda (IGP) Dan Munyuza, basabye urubyiruko rwayitabiriye kuguma mu ngamba ndetse bakazana impinduka ku bibazo bibangamiye umuturage aho batuye.
Mu gusoza aya mahugurwa Rubingisa Pudence Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagize ati: “Aya mahugurwa icyo asigiye uru rubyiruko kandi tunabitezeho, ni ukugirango rwumve runasobanukirwe gaunda za Leta, ni ukugirango bumve kandi bige amateka yaranze Igihugu cyacu…() Nimugende mushyiremo impinduka aho mutuye, turemeranya tudasidikanya ko ibibazo bibangamiye umuturage bagiye kugenda babishyira ku murongo. Tubitezeho guhanga udushya mu mujyi wa Kigali bagendeye ku mahirwe ahari”.

IGP Dan Munyuza yasabye urubyiruko kuguma mu murongo mwiza wo gufatanya na Polisi n’inzego z’ibanze gukomeza kubungabunga umutekano w’Igihugu.
Yagize ati: “Ibi byose mubona inzego z’Igihugu cyacu zigeraho nk’Isuku, kubaka amazu, amazi, amashanyarazi n’ibindi.. byose ni uko dufite umutekano. Intego yacu ni ugukomeza kubaka inkingi z’umutekano w’Igihugu cyacu baba abari mu gihugu no hanze yacyo, ducyeneye uruhare rwanyu mu kurwanya ibyaha no kubaka umutekano w’Igihugu cyacu kuko iyo habuze umutekano nta kindi gikorwa. Ubu mugiye kugenda mufashe abayobozi, mufashe Polisi kurwanya no kurinda ibitameze neza byose mubishyire ku murongo”.

Aya mahugurwa y’urubyiruko rw’Abakorerabushake ruhagarariye abandi mu mujyi wa Kigali yatangiye tariki ya 04 Nzeri 2022, yasojwe n’Urubyiruko rugera kuri 357, rwaturutse mu tugari n’imirenge bigize umujyi wa Kigali aho abayasoje banahawe icyangombwa cyemeza ko bayakurikiye. Aya mahugurwa akaba yarabimburiwe n’ayo Urubyiruko rwo mu ntara zose z’Igihugu uko ari enye asozwa hahugurwa abo mu Mujyi wa Kigali.




