Itsinda ry’Abaririmbyi ryo muri Kenya rizwi nka Sout Sol rigiye kuza mu gitaramo cyateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), mu rwego rwo gususurutsa Abanyarwanda n’abandi bazitabira umukino ngarukamwaka, uhuza intoranywa muri shampiyona uzwi nka (RBL All Star game).
FERWABA yatangaje ko uyu mukino w’uyu mwaka RBL ALL Star game 2022, uzaba ku itariki 24 Nzeri 2022, abazitabira bose bakazasusurutswa n’iri tsinda rimaze kwandika izina muri Afurika.
Aba basore kandi bagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi micye bahavuye, mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Sauti Sol izafatanya n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda bakomeye mu jyana zitandukanye barimo Christopher, Ish Kevin na DJ Marnaud.
Biteganyijwe ko Ibirori bizatangira ku isaha ya samunani z’amanywa, aho hazabanza imyiyerekano nyuma guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hakurikireho umukino nyirizina aho uzajya ubisikana n’umuziki wa DJ Marnaud ndetse n’abahanzi batandukanye, kugeza saa mbiri z’ijoro aho hazahita hafatwa iminota micye yo gutanga ibihembo no gutunganya ikibuga, maze ibi bihangane byose birimo na Sauti Sol bisesekare ku rubyiniro kugeza sita z’ijoro.
Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo no kureba uyu mukino bizaba ari 45,000 Frw mu nkengero z’ikibuga, 25,000 Frw, 15,000 Frw munsi gato ya VVIP, 10,000 Frw muri ya VIP na 5,000 Frw ku banyeshuri.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…