Abazitabira RBL All Star Game bijejwe ibirori bidasanzwe

Abazitabira Umukino uhuza Abakinnyi b’ibihangange ba Basket mu Rwanda “RBL All Star Game 2022, bijejwe ibirori bidasanzwe bazagezwaho na Saut Sol n’abandi bahanzi bazatarama kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Nzeri muri BK Arena.

Uyu mukino wateguwe na Federasiyo y’Umukiono wa Basket mu Rwanda FERWABA, wahujwe n’Igitaramo kizaririmbamo Itsinda ry’abaririmbyi rikunzwe cyane ryo mu gihugu cya Kenya rizwi nka Saut Sol, n’Abahanzi b’Abanyarwanda barimo Christopher, Ish Kevin n’abandi bazwiho kuvanga imiziki mu Rwanda bazasusurutsa abazaba bitabiriye.

Kuri uyu wa gatanu iri tsinda ryasesekaye mu Rwanda aho ryijeje abazitabira iki gitaramo kuzishima. Saut Sol yaherukanga mu Rwanda kuya 02 Nzeri 2022 mu muango wo kwita Izina abana b’Ingagi, ikaba igarutse gutaramira Abantarwanda muri BK Arena.

Mu kigariro n’Abanyamakuru bavuze ko abazitabira bazahabwa ibyishimo, Bien Aime Baraza umwe mu bagize iri tsinda yagize ati: “Mu Rwanda ni mu rugo, turifuza ko abazitabira bose bazataha bishimye, tuzanywe no gushimisha abavandimwe”.

FERWABA itegura uyu mukino ngarukamwaka wanahujwe n’igitaramo yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwitegura ibidasanzwe kuruta uko byagenze mu myaka ishize.

Jabo Landry ushinzwe ibikorwa bya FERWABA yagize ati: “Nabwira abanyarwanda kwitega ibirori kuko n’igihe cyo gusoza imikino imaze umwaka, turi gushaka guha ibirori bidasanzwe abanyarwanda nk’uko twabikoze umwaka ushize ariko tukagira n’icyo turenzaho kuruta uko byagenze mu bindi bihe”.

Kwinjira muri iki gitaramo no kureba uyu mukino bizaba ari ukwishyura 45,000 Frw, 25,000 Frw, 15,000 Frw, 10,000 Frw na 5,000 Frw ku banyeshuri
Hamuritswe umwamwambaro mushya uzambarwa mu mukino wa RBL All Star Game
Itsinda rya Saut Sol ryiteguye gutaramira abazitabira RBL All Star Game 2022
Umuhanzi w’Umunyarwanda Christopher ni umwe mu bazasusurutsa abazitabira iki Gitaramo
Iki gitaramo cyateguwe na FERWABA n’abaterankunga barimo BK Arena, Visit Rwanda, CHEETAH ENERGYDRINK n’abandi

Amafoto: Shema Christian

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *