Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranweho

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri Filime nka Ndimbati ku byaha yari akurikiranweho birimo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure no kumunywesha inzoga ku gahato.

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 nzeri 2022 nibwo Uwihoreye Jean Bosco yasomewe imyanzuro y’Urubanza yaregwagamo ibyaha birimo; Gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure no kumunywesha inzoga akaza no kumutera inda yavutsemo Abana b’impanga. Urukiko rwanzura ko rwasanze Ndimabati atarasambanyije umwana kuko uwo bavuga ko yasambanjije yari afite indangamuntu yerekana ko yavutse tariki ya 1 Mutarama mu 2002, rukaba rwategetse ko ahita arekurwa.

Ku ya 10 Werurwe nibwo ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bwataye muriyombi umukinnyi wa Filime Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati muri filime y’uruhererekane ya “Papa Sava” ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana 17.

Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati) yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranweho nyuma y’amezi arenga atandatu afunze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *