Minisitiri wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Bwana Musabyimana Jean Claude yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kigarama mu Nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa kabiri, abasaba gukomeza kuba ibisubizo by’ibibazo bafite kuko bose bafite uburengenzira bwo gutura mu Mujyi wa Kigali.
Buri wa Kabiri inteko z’abaturage ziraterana hirya no hino mu tugari ku rwego rw’imidugu aho kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022 Minisitiri wa MINALOC Bwana Musabyimana Jean Claude yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Kigarama mu kagari ka Bwerankori mu mudugudu wa Nyenyeri.
Aganira n’abaturage bo muri uyu murenge Minisitiri Musabyimana Jean Claude yagize ati: “Buri Munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuba hano mu mujyi, ntabwo mukwiye kuwuhunga ahubwo tugomba kuzamukana na wo. Turabasaba kubungabunga isuku n’umutekano, kwirinda uburaya n’ubusinzi, kubana neza mu miryango, kurera abana neza kandi tubarinda igwingira”.
Abaturage bagejeje kuri Minisitiri ibibazo bijyanye n’iterambere bakeneye mu mujyi abasaba kwegera ubuyobozi bukabafasha kuba mu mujyi wabo bubahiriza igishushanyo mbonera cy’imyubakire kuko buri wese afite uburenganzira bwo kuwuturamo.
Iyi nteko y’Abaturage yabereye muri aka kagari ka Bwerankori yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho y’abaturage Madamu Urujeni Martine n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madamu Umutesi Solange, bakaba bafatanyije gusubiza ibibazo by’Abaturage bo mu murenge wa Kigarama byibanze cyane ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali muri uyu murenge.
Abaturage bakaba basabwe kutagira ubwoba bw’igishushanyo mbonera kuko ngo ari inzira y’iterambere ryabo, basabwe gutinyuka bagategura imishinga ijyanye n’ibiteganyirizwa ubutaka bwabo,banizezwa ubufasha na Leta mu gihe bateguye neza iyo mishinga.
Inteko rusange z’abaturage hamwe n’izindi gahunda za Leta abaturage bahuriramo n’ubuyobozi bakaganira ni zimwe muri gahunda zikemura ibibazo bitari bice by’abaturage kandi babigizemo uruhare, iyi ikaba ari gahunda iba rimwe mu cyumweru mu gihugu hose bitewe n’Umunsi bahuriyeho.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…