INKURU ZIDASANZWE

Bamporiki Edouard yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Urukiko rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Mutarama 2023, ni bwo umwanzuro ku bujurire bwa Bamporiki n’ubw’Ubushinjacyaha watangajwe.

Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Uru rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw ariko ahita ajuririra iki gihano.

Ubwo aheruka mu rukiko, Bamporiki n’abunganizi be, babwiye urukiko ko hari impamvu eshatu zatumye bajurira, bitsa ku kugabanyirizwa ibihano no kubisubika.

Bavuze ko impamvu ya mbere ari uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Bamporiki icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, kandi amafaranga yahawe ari ishimwe risanzwe.

Bamporiki kandi yajuriye asaba kugabanyirizwa ibihano kuko bikurikurije amategeko.

Ubushinjacyaha na bwo bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bushingiye ku kuba urukiko rutarahuje amategeko no kuba yarakiriye indonke, kuba hari ibikorwa bimwe mu bigize icyaha cyo kwaka no kwakira indonke bitasuzumwe, no kuba haratanzwe ibihano bito.

Nyuma yo gusuzuma impamvu zatanzwe impande zombi zijuririra icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, umucamanza yagaragaje ko kuba Bamporiki avuga ko yahamagaye inzego z’ubutabera agamije gufasha inshuti ye nta gaciro byahabwa kubera ko nubwo bishoboka ko umuntu wese yabaza inzego z’ubutabera.

Yasobanuye ko atari buri muturage wese wabyubahuka bityo iyo ataba ari Umunyamabanga wa Leta ntiyari gutinyuka guhamagara izo nzego nkuru z’ubutabera.

Kuba avuga ko miliyoni 10 Frw yahawe ari agashimwe ubundi akavuga ko ari ubufasha Gatera yamuhaye ngo avuze umugore we na byo nta gaciro byahabwa kubera ko hari n’inyandiko yanditse ubwe yiyemerera ko yakiriye ayo mafaranga y’iyezandonke.

Urukiko rwavuze ko kuba Bamporiki avuga ko yari inshuti ya Gatera byari ubucuti bubi kuko ubw’ukuri buganisha ku rukundo kurusha kurujyanisha n’ingano y’inyungu umuntu ashaka kubukuramo.

Umucamanza yavuze ko impamvu zose zatanzwe na Bamporiki Edouard ahakana icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite nta shingiro zifite bityo akaba agomba kugihanirwa.

Ku birebana no kuba atarasubikiwe ibihano, Urukiko rusanga bifite ishingiro ngo kuko gusubika igihano nta rugero rwiza yaba atanze kubera ko ibihano bitareba gusa umuntu wagihawe ahubwo biba bigamije no kwigisha abantu bakiri inyangamugayo kugira ngo bamenye agaciro Leta iha abantu n’indangagaciro.

Ku bujurire bw’Ubushinjacyaha ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, Urukiko rusanga hagendewe ku nyandiko mvugo Bamporiki yiyandikiye bigaragaza ko ibikorwa byo kwaka miliyoni 5 Frw ngo afashe Gatera Norbert mu bikorwa bye byo by’ubucuruzi muri Romantic Garden, kuba byaragizwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya habayeho ikosa mu guhuza ibikorwa bigize icyaha mu rukiko rwaciye urubanza ku rwego rwa mbere.

Rugaragaza ko ahubwo ibyo bikorwa bigize icyaha ashinjwa giteganywa n’itegeko rya 15 ryerekeye kurwanya ruswa cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko rusanga koko nubwo yashatse kubihakana ubundi agashaka kubihindurira inyito ariko yagerageje kwemera kandi akabisabira imbabazi bityo kubifata nk’impamvu nyoroshyacyaha nta kosa ryabayeho.

Urukiko rusanga kuba yaratse Gatera miliyoni 10 Frw zo gufunguza umugore we na miliyoni 5 Frw yo gutuma afungura ibikorwa by’ubucuruzi bwe bituma ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko Rukuru rwahise rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw ahwanye n’inshuro eshatu z’indonke yasabye

DomaNews

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

6 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

1 week ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

1 week ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago