IMIKINO

Perezida Kagame yahembwe nk’indashyikirwa mu guteza imbere Ruhago Nyafurika (Amafoto)

Perezida Kagame n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI bahawe ishimwe ry’indashyikirwa n’Impuzamashyiramwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ku bw’uruhare rwabo mu iterambere rya ruhago.

Ni igihembo baherewe mu muhango wateguwe na CAF ushamikiye ku Nteko Rusange ya 73 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA. Wabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 14 Werurwe 2023.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko ibihembo byatanzwe, bigenewe abayobozi babiri “b’indashyikirwa ku bw’akazi kadasanzwe bakoze”.

Igihembo cya Maroc cyakiriwe na Minisitiri w’Uburezi na Siporo wa Maroc, Chakib Benmoussa. Mu ijambo ryo kucyakira, yavuze ko Maroc igiye kwifatanya na Espagne hamwe na Portugal, bikakira igikombe cy’Isi cyo mu 2030.

Ati “Iyi kandidatire idasanzwe mu mateka y’Umupira w’Amaguru, izahuriza hamwe Afurika n’u Burayi, Amajyaruguru n’Amajyepfo ya Méditerranée na Afurika, Abarabu n’Abanyaburayi hamwe n’abo mu nkengero za Méditerranée.”

Perezida Kagame yavuze ko igihembo yahawe, ari kimwe mu bintu umuntu aba atiteze ko yabona. Yavuze ko yacyakiriye n’amaboko yombi kubera agaciro kacyo, ashimira CAF ku bwo kukimushyikiriza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umupira w’amaguru ufite amateka akomeye mu mateka y’u Rwanda ku buryo no mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, benshi babaga bawutekerezaho.

Ati “Twabashije gukura amasomo menshi mu mateka yacu. Kimwe mu bintu byadufashije kunyura mu bihe bigoye twari turimo, yari umupira w’amaguru.”

Perezida Kagame yashimiye CAF yahisemo kumuha igihembo

Perezida Kagame yavuze ko mbere y’amezi make ngo igihugu kigwirwe n’amahano ya Jenoside mu 1994, hari ivangura n’ibindi bikorwa bibi, umupira w’amaguru wahurije abantu hamwe.

Ati “Ubwo twagiraga igihe cyo guhagarika imirwano, kimwe mu bintu byatekerejweho bwa mbere wari umupira w’amaguru.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ibitaranoga ku iterambere rya ruhago mu Rwanda nubwo hashyirwamo imbaraga. Ni mu gihe kuko amakipe y’umupira w’amaguru yaba ay’igihugu ndetse n’andi, ataragera ku rwego rwo guhatana n’andi akomeye ku mugabane cyangwa se hanze yawo.

Gusa ngo ku bufasha bwa FIFA na CAF, u Rwanda rwiteguye gukomeza gukora ibyisumbuyeho.

Ati “Ntituragera aho tugomba kuba turi ariko kuba muri hano, imbaraga, amasezerano ya CAF, FIFA n’izindi nshuti zacu turizera ko bidatinze tuzaba turi aho tugomba kuba turi kandi turi kugendera mu ntambwe z’abamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku Isi.’’

Perezida Kagame yashimye Maroc yitwaye neza mu Gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar mu mpera za 2022. Yatsindiwe ku mukino w’umwanya wa gatatu na Croatia ibitego 2-1.

Ati “Afurika ifite impano ariko ntibakwiye buri gihe kujya hanze ngo bazamure urwego rwabo. Ndavuga ko dukwiye guharanira ko igituma bajya hariya, bakigeraho bari hano. Ni yo mpamvu ibiri gukorwa na CAF na FIFA bishimishije.’’

“Uko Maroc yitwaye mu Gikombe cy’Isi ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Dukwiye guharanira kwigana urugero rwiza nka ruriya kandi bikaturemamo umuhate wo gukora ibyiza birenzeho, twe abakina ruhago n’abayikunda. Abaturage b’ibihugu byacu bari muri ibi kandi dukwiye guharanira ko bibashimisha.’’

Perezida Kagame yahembwe nk’uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru mu gihe mu Mujyi wa Kigali hateraniye Inteko Rusange ya 73 ya FIFA. Ni na yo izemerezwamo Gianni Infantino nk’ugomba kuyobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi ku wa 16 Werurwe 2023

Amafoto: IGIHE

DomaNews

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu irushanwa SWAT Challenge i Dubai

Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team 1) yitabiriye irushanwa ryahuzaga ibihugu…

1 week ago

Bidasubirwaho M23 yafashe ikibuga cy’Indege cya Goma

Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yatangaje ko bidasubirwaho…

2 weeks ago

CIA yatangaje ko bishoboka cyane ko Covid-19 yaba yarakorewe muri laboratwari

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Ubutasi, CIA, rwatangaje ko bishoboka cyane ko…

2 weeks ago

Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…

2 months ago

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

2 months ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 months ago