AMATEKA

#Kwibuka29: Kwibuka si imyaka gusa, ni ukubana n’abacu kuko batazimye! Madamu Jeannette Kagame

Tariki ya 7 Mata, u Rwanda rwatangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho Madamu w’umukuru w’igihugu Jeannette Kagame nawe ari mu bifatanije n’Isi yose atanga ubutumwa.

Advertisements

Madamu Jeannette yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kubana n’abazize ayo mahano kuko batazimye.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, ubwo Abanyarwanda n’Isi muri rusange batangiraga icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ku nshuro ya 29 hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko igisobanuro cyo kwibuka kirenze umubare w’imyaka ishize aya mahano abaye.

Yagize ati “ Kwibuka, si ijambo gusa! Kwibuka, si igihe gusa! Kwibuka, si imyaka 29 tumaze, Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye!’’

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago