Tariki ya 7 Mata, u Rwanda rwatangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho Madamu w’umukuru w’igihugu Jeannette Kagame nawe ari mu bifatanije n’Isi yose atanga ubutumwa.
Madamu Jeannette yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kubana n’abazize ayo mahano kuko batazimye.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, ubwo Abanyarwanda n’Isi muri rusange batangiraga icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ku nshuro ya 29 hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko igisobanuro cyo kwibuka kirenze umubare w’imyaka ishize aya mahano abaye.
Yagize ati “ Kwibuka, si ijambo gusa! Kwibuka, si igihe gusa! Kwibuka, si imyaka 29 tumaze, Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye!’’
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…