INKURU ZIDASANZWE

Umupilote yarusimbutse nyuma yo kubona inzoka mu ndege atwaye

Umupilote utwara indege muri Afurika y’Epfo, witwa Rudolph Erasmus, byabaye ngombwa ko atabaza ubutabazi bwihuse nyuma yo kubona inzoka ya cape cobra igira ubumara bubi munsi y’intebe ye ubwo yari mu kirere mu birometero 3000 birenga uvuye ku butaka.

Ku wa mbere, tariki ya 3 Mata, Erasmus yari afite abagenzi bane muri iyo ndege yagendaga mu kirere, nibwo yumvaga “ikintu kimukonjeye” kimunyura mu mugongo w’inyuma. Yubuye amaso abona umutwe wa cape cobra nini cyane“ usubira inyuma munsi y’intebe.

Atangariza ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) ati ‘’Byari nk’aho ubwonko bwanjye bwari bwatakaye butazi ibibaye’’.

Yongeyeho ko hahise habaho umwanya wo gutuza cyane ku bantu bose, ndetse no guceceka.

Erasmus yahise yihutira guhamagara abashinzwe kugenzura ikirere, kugira ngo abashe kugwisha indege ku butaka mu Mujyi hagati wa Welkom muri Afurika y’Epfo. Kandi ngo yarafite n’indi minota 10 kugeza 15 yo guhagurutsa iyo ndege ariko yaje kuyigeza ku butaka inzoka yamaze kuzenguruka amaguru ye.

Uyu mupilote avuga ko yakomeje kureba aho yaragiye kugwa ngo byari bishimishije, mu mvugo ye ati “Ntabwo ngira ubwoba cyane bw’inzoka ariko mu busanzwe ntabwo njya hafi yayo.’’

Brian Emmenis, ukora kuri radiyo ya Welkom Gold FM akaba n’inzobere mu by’indege, niwe wakiriye telefoni kugira ngo arebe niba ashobora kugira ubufasha atanga. Yavuze ko yahamagaye ishami rishinzwe kuzimya umuriro n’ubutabazi muri rusange, hahise hoherezwa abashinzwe ubutabazi mu gukemura ikibazo n’ushinzwe iby’inzoka ku kibuga cy’indege. Emmenis ni umwe mu babonye abo bagenzi yavuze ko abenshi bari bahahamutse, aho yagize ati ‘’benshi bari bahungabanye ku buryo bugaragara “, ariko byose byari bifite umutekano hashimirwa Erasmus.

Emmenis avuga ko yagize umutima ukomeye wo gutuza kugeza aho yururukije indege arikumwe n’inzoka ya Cape Cobras igira ubumara bubi byongeyeho iri no munsi y’intebe ye.

Cape Cobras ni bumwe mu bwoko bw’inzoka ya cobra buteza ibyago bikomeye muri Afurika kubera imbaraga z’uburozi bwazo.

Bivugwa ko batigeze bamenya uwaba yarashyize iyo nzoka mu ndege.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago