RWANDA

Muhanga: Igisambo cyari cyarabazengereje cyarashwe

Mu rukerera ryo kuri uyu wa 08 Mata 2023 Inzego z’Umutekano zarashe umujura wari witwaje inkota n’ipiki yikoreye na Televiziyo yari yibye Umuturage.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye.

Bamwe mu baturage bahatuye, babwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko bumvise isasu muri ayo masaha, barahurura bahageze basanga ari igisambo kimaze kuraswa.

Umwe yagize ati “Twamusanganye inkota ndende n’ipiki, yikoreye na Televiziyo yibye umuturage.”

Uyu muturage avuga ko uwo barashe ari mu bajura benshi bazengereje abaturage muri iyi minsi.

Yavuze ko bafite amayeri menshi yo kwiba, kuko hari abasigaye bambara impuzankano z’abanyerondo b’umwuga, umuturage yababona ntiyikange.

Uyu muturage kandi avuga ko iyo muhuye nabo, bakwaka telefoni ngendanwa, bakabanza kukubaza umubare w’ibanga kugira ngo nibasanga harimo amafaranga, bayiyoherereze ntibanayigusubize.

Ati “Turashimira Inzego z’umutekano kuko iyo zitahaba iki gisambo kiba cyahitanye ubuzima bw’abaturage wenda harazamo agahenge.”

Gitifu w’Akagari ka Gahogo Ndihokubwayo Vénuste yemeje ayo makuru gusa avuga ko uyu mujura warashwe, nta cyangombwa kimuranga bamusanganye.

Avuga ko ubwo inzego z’umutekano zamuhagarikaga yashatse kwiruka, barasa hejuru arakomeza nibwo baje kumurasa.

Ndihokubwayo avuga ko bajyanye Umurambo we mu Bitaro bya Kabgayi, kugira ngo usuzumwe.

Hashize iminsi mu Midudugudu imwe yo mu Murenge wa Nyamabuye, Cyeza na Shyogwe humvikana abantu bibwe ibikoresho byo mu rugo,  ndetse abandi bagasiga batemwe n’abo bajura.

Cyakora Polisi mu Mujyi wa Muhanga, muri iki  Cyumweru gishize yakoze Operasiyo ifata abarenga 300 bahungabanyaga umutekano w’abaturage ubu bakaba bafungiye mu kigo cy’Inzererezi giherereye  mu Murenge wa Muhanga.

Src: UMUSEKE

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

9 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

9 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago