RWANDA

Muhanga: Igisambo cyari cyarabazengereje cyarashwe

Mu rukerera ryo kuri uyu wa 08 Mata 2023 Inzego z’Umutekano zarashe umujura wari witwaje inkota n’ipiki yikoreye na Televiziyo yari yibye Umuturage.

Advertisements

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye.

Bamwe mu baturage bahatuye, babwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko bumvise isasu muri ayo masaha, barahurura bahageze basanga ari igisambo kimaze kuraswa.

Umwe yagize ati “Twamusanganye inkota ndende n’ipiki, yikoreye na Televiziyo yibye umuturage.”

Uyu muturage avuga ko uwo barashe ari mu bajura benshi bazengereje abaturage muri iyi minsi.

Yavuze ko bafite amayeri menshi yo kwiba, kuko hari abasigaye bambara impuzankano z’abanyerondo b’umwuga, umuturage yababona ntiyikange.

Uyu muturage kandi avuga ko iyo muhuye nabo, bakwaka telefoni ngendanwa, bakabanza kukubaza umubare w’ibanga kugira ngo nibasanga harimo amafaranga, bayiyoherereze ntibanayigusubize.

Ati “Turashimira Inzego z’umutekano kuko iyo zitahaba iki gisambo kiba cyahitanye ubuzima bw’abaturage wenda harazamo agahenge.”

Gitifu w’Akagari ka Gahogo Ndihokubwayo Vénuste yemeje ayo makuru gusa avuga ko uyu mujura warashwe, nta cyangombwa kimuranga bamusanganye.

Avuga ko ubwo inzego z’umutekano zamuhagarikaga yashatse kwiruka, barasa hejuru arakomeza nibwo baje kumurasa.

Ndihokubwayo avuga ko bajyanye Umurambo we mu Bitaro bya Kabgayi, kugira ngo usuzumwe.

Hashize iminsi mu Midudugudu imwe yo mu Murenge wa Nyamabuye, Cyeza na Shyogwe humvikana abantu bibwe ibikoresho byo mu rugo,  ndetse abandi bagasiga batemwe n’abo bajura.

Cyakora Polisi mu Mujyi wa Muhanga, muri iki  Cyumweru gishize yakoze Operasiyo ifata abarenga 300 bahungabanyaga umutekano w’abaturage ubu bakaba bafungiye mu kigo cy’Inzererezi giherereye  mu Murenge wa Muhanga.

Src: UMUSEKE

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago