AMATEKA

Menya amateka ya Miss Jeanne Nubuhoro wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu 1994 ni umwaka utazibagirana mu mateka y’Abanyarwanda n’Isi yose muri rusange kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu, muribo harimo na Nyampinga w’u Rwanda Nubuhoro Jeanne mu gihe twunamira inzirakarengane,tugiye kugaruka ku mateka ya Miss Jeanne Nubuhoro wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Miss Jeanne Nubuhoro wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Jeanne Nubuhoro Nyampinga w’u Rwanda wo muri 1993, ni umukobwa Jean Munyankindi na Mediatrice Nyiramadadari mwene Murekezi wa Ndayishimiye ba Byabagabo ba Rugenzi rwa Mutaga wa Rutamu rwa Nyiramakende wa Mugunga wa Kibogo cya Ndahiro Cyamatare w’Ibwambi bw’u Rwanda.

Mu mwaka wa 1992 Miss Nubuhoro Jeanne na nyina bahungiye I Burundi, kubera umutekano wari muke mu Rwanda bagezeyo, uyu mukobwa wigaga mu ishuri rya G.S.N.D.B.C Byumba, yahise yiyamamariza mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Burundi ahita aza mu myanya y’imbere atorerwa kuba igisonga cya Nyampinga w’u Burundi. Miss Nubuhoro Jeanne niwe mukobwa w’umunyarwandazi watowe muri ayo marushanwa yabaye mu ibanga rikomeye, abereye muri Hoteli ya Meridien .

Mu mwaka 1994 mu gihe igihugu cy’u Rwanda cyari mwicuraburindi, Miss Jeanne Nubuhoro yiciwe Caraes Indera aho we n’umuryango we bari bahugiye. Uyu mukobwa yishwe hashize iminsi itandatu gusa Ingabo za MINUAR zarindaga Indera zihavuye zitaye impunzi z’Abatutsi zari zahahugiye mu maboko y’Interahamwe.

Kuva ku ya 11 Mata, abasirikare ba MINUAR bagenda, Abatutsi bari bahungiye kuri Caraes Ndera bagerageje kwirwanaho uko bashoboye kugeza ku itariki ya 17 Mata, ariko Interahambwe zirabaganza.

Interahamwe zahise zinjira aho abandi Batutsi bari bahishe muri Carees I Ndera, zihita zimenya Miss Nubuhoro Jeanne, zihita zimusohora hanze zihita zimwica urupfu rwagashinyaguro zimwicana na nyina Nyiramadadari Mediatrice hamwe n’abavandimwe be babiri aribo Pouline Munyankindi na Fidèle Munyankindi.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

7 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

7 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago