RWANDA

Muhanga: Uherutse kwica umwarimu muri Kaminuza yarashwe na Polisi

Inzego z’umutekano kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mata 2023, mu masaha ya kare mu gitondo, zarashe umusore witwa Dusabe Albert wemeye ko yishe, Muhirwe Karoro Charles wari Umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare.

Advertisements

Muhirwe Karoro Charles yari atuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yishwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, taliki ya 03 Mata, 2023.

Ku wa 05/04/2023 nibwo umusore witwa Dusabe Albert w’imyaka 28 y’amavuko yemereye inzego z’Ubugenzacyaha ko ari we wishe Dr Muhirwe, ahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (Frw 300,000).

Yavuze ko uwitwa Minani Lambert ukora muri Croix Rouge y’u Rwanda, ngo ari we watanze ayo mafaranga kubera ko Dr Muhirwe ngo yigeze kumutwara isoko.

Mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m), kuri uyu wa Kabiri, uriya Dusabe yagiye kwereka Polisi aho yiciye Dr Muhirwe, n’ibikoresho yakoresheje.

Ngo yari yabwiye inzego z’umutekano ko yamwicishije umuhini.

Aho yakoreye icyo cyaha ni mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, muri metero 500 z’aho yakodeshaga.

Uyu musore bivugwa ko ngo yari umunyamahane, ubwo yari agiye kwerekana ibyo bikoresho, ngo yashatse guhindukira ngo yambure imbunda umupolisi, undi aramwitaza ahita amurasa.

Gakwerere Erasto, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ahumuriza abaturage ariko akabasaba kwirinda kurwanya inzego z’umutekano.

Dusabe Albert ngo yari yabanje kujyanwa i Kigali, nyuma bamugarura i Muhanga kugira ngo hakurikireho ibijyanye no kumuburanisha.

Umwe mu babanaga na Dusabe, yabwiye UMUSEKE ko atabona igihano yari kumusabira kubera uburyo yishemo uriya Mwalimu wa Kaminuza, ngo Leta ni yo yamugenera igihano kimukwiye.

Yavuze ko aho Dusabe yakodeshaga bamwishishaga kubera ko ngo yari umunyarugomo, kandi agira amahane cyane.

Uyu Dusabe ngo yakomokaga mu Karere ka Kamonyi.

Dusabe wemeye ko yishe Dr Muhirwe akimara gufatwa basanze amaraso yuzuye ku myenda ye, bamubajije yemera ko ari we wamwishe.

Gusa bamwe mu baturage batanze ayo makuru, icyo gihe bwabwiye UMUSEKE ko Dusabe Albert yavuze ko yamwishe abifashijwemo na mukuru wa Minani (uyu ni umwe twavuze ukora muri Croix Rouge y’u Rwanda) bita Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote.

Pilote akaba ari umushoferi utwara imodoka y’abana biga ku Ishuri ribanza ryigenga mu Mujyi wa Muhanga.

Src: UMUSEKE

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago