AMATEKA

“Nta munyapoilitike wa nyuma ya Jenoside ukwiye gukinisha aya mateka no gushaka kuyadusubizamo’’ Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yongeye gushimangira ko nta munyapolitike ukwiriye kongere kugarura amateka mabi yaranzwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Advertisements

Minisitiri Dr Jean Damascene ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo ahibukwa inzirakarengane z’abanyapolitike bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku musozi wa Rebero ahiciweho abanyapolitike batari bashyigikiye umugambi mu bisha wo gucura Jenoside.

Minisitiri Dr Jean Damascene aha yagaragaje ko hari abantu babona ko ibyakozwe ari inzozi kuko bakuriye ahantu heza hatabaye amahano nkayabereye mu Rwanda.

Minisitiri Dr Jean Damascene yerekanye ko iyo politiki yakomejwe na MRND na CDR kugeza ubwo bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, ndetse bica n’abanyapolitiki batari bashyigikiye uwo mugambi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yongeye gushimangira ko nta munyapolitike ukwiriye kongere kugarura amateka mabi yaranzwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Yagize ati “Abato bumva politike nk’iyi hari ubwo bashobora gukeka ko ari inzozi zidashoboka kuko bo bakurira mu gihugu kiyobowe neza, kugira ngo basobanukirwe inkomoko ya Jenoside yakorewe abatutsi, abato bakwiriye gusobanurirwa aya mateka bakamenya ko u Rwanda rwagize akaga mu kuyoborwa n’amashyaka ya politike ritekereza ko u Rwanda rwabaho rwubakiye ku bwoko bumwe gusa.”

Minisitiri Dr Jean Damascene yakomeje avuga ko u Rwanda rwagize akaga gakomeye ko kuyoborwa n’abanyapolitike bari bafite imyumvire y’amacakubiri, ibi byabaye intandaro yo gucura umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yasize ihitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Ati “Ni akaga gakomeye kuba twaragize abanyapolitike bari bafite ingengabitekerezo (bafite imitekererezo migifu nk’iyo) kandi hari n’abakiyita abanyapolitike bagitekereza batyo banahabwa imbabazi bavuye muri gereza bagakomeza muri iyo myumvire bakaniyishoramo urubyiruko barushikisha amafaranga.”

Minisitiri Dr Bizimana aha kandi yikomye abanyamahanga birengagiza amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda bagashaka gushyigikira abo bantu bagifite izo ngengabitekerezo bibeshya ko ari ugushyigikira demokarasi.

Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko nta munyapolitike wa nyuma ya Jenoside ukwiye gukinisha aya mateka no gushaka kuyasubizamo ukundi.

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Buri tariki 13 Mata, Abanyarwanda bibuka abanyapolitiki bishwe ku ikubitiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira kurwanya politiki y’urwango, akarengane, ingoma y’igitugu, ivangura n’ibindi byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yahitanye abana barwo barenga miliyoni.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago