INKURU ZIDASANZWE

RIB yataye muri yombi umusore ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubungenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore utuye mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu musore witwa Ubareba Emmanuel bakunze kitwa Rusaku, yakoresheje imvugo y’ingengabitekerezo igira iti “Abatutsi ari abagome. Ndetse ko intambara igarutse nta mututsi wabacika, 1994 bashyizemo imiyaga.”

Bivugwa ko uyu musore mu kwiregura kwe yabivugishijwe n’uko yari yasinze ariko benshi mu bamuzi muri ako gace bemeza ko yarasanzwe afite ingengabitekerezo.

Ubuyobozi bwa IBUKA bwo muri kariya gace buvuga ko uyu musore yatangaje ubu butumwa ariko ibyo bitaba intandaro yo gutuma agira ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bidakwiye.

Ati “Bivugwa ko yari yasinze ariko ni urw’itwazo kuko yari yahereye kare avuga ko abatutsi ari abagome.”

Uretse kandi ibi byumvikanye kuri mirongo ine muri aka karere ka Nyanza, mu isoko rikuru ryaka karere naho havuzwe umuntu wasanze mugenzi we amubwira ko ari mwiza nka nyina undi amubwira ko yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 kandi atanamubonye ngo byibure amushyingure mu cyubahiro undi we akomeza kumukomeretsa amubwira amagambo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bigenda bigabanya ubukana. Kuva mu 2019 kugera mu mezi atatu ya 2022, rwakiriye dosiye 1215 zijyanye na byo ndetse ababifatiwemo 1525 bashyikirizwa ubutabera.

Byabereye mu Mudugudu wa Kigarama mu karere ka Nyanza

Ibi byaha birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, guha ishingiro Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Christian

Recent Posts

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

9 minutes ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

3 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

23 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

24 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

1 day ago