Uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Al Nassr Rudi Garcia yirukanywe ku mirimo ye nyuma yuko ngo hari amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo atangaje ko atanyurwa n’uburyo bw’imyitoreze ye.
Ikipe ya Al Nassr isanzwe ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Arabia Saudite yemeje ko yamaze gusesa amasezerano yarifitanye n’umutoza wayo Rudi Garcia.
Ubuyobozi bw’iyikipe bwemeje ko uyu mutoza yagiye ku bwumvikane hagati y’impande zombi ni mugihe hari amakuru avuga ko umubano we hagati n’abakinnyi utari wifashe neza ndetse na kizigenza Cristiano akaba ataranyurwaga n’amayeri mu myitoreze ye.
Rudi Garcia ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yahise ava muri iy’ikipe nyuma y’amezi umunani gusa ayerekejemo.
Bivugwa ko Garcia yokejweho igitutu nyuma yaho ikipe ye ya Al Nassr inganyije n’ikipe ya Al-Feiha ubusa ku busa, mu mukino wabaye ku cyumweru, kandi ngo Cristiano wemerewe guhabwa akayabo ka miliyoni 175 z’amapound buri mwaka atishimiye imitoreze ye.
iy’ikipe yahise yemeza ko umutoza Dinko Jelicic watozaga abatarengeje imyaka 19 ariwe uhise uhabwa ikipe nk’umutoza mukuru wa Al Nassr.
Kugenda kwa Garcia bije nyuma y’umujinya mwinshi wa Ronaldo yagaragaje yikubita mu kibuga ku cyumweru maze abwira abakinnyi batavuga rumwe ubuyobozi ko badashaka gukina.
Ibi byari byamaganiwe kure n’umutoza Garcia ko ahubwo yatunguwe no kubona abakinnyi badakina neza ku mukino wo cyumweru nk’uko yari yabibasabye mbere.
Ati “Sinigeze shimishwa n’imikinire yabo. Nabasabye gukina umukino ku rwego rumwe n’umukino twaherukaga gukina dutsinda ibitego 5-0. Al-Adalah, ariko siko byagenze’’
Garcia w’imyaka 59 yagizwe umutoza wa Al Nassr mu mpeshyi y’umwaka ushize asimbuye umutoza ukomoka muri Argentine Miguel Angel Russo.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…