Abakozi barimo kuvugurura stade Amahoro iherereye mu Karere ka Gasabo babonye umubiri w’umuturage wiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Taarifa kiravuga ko uwo mubiri w’uwo muturage watahuwe mu gice cyo Bk Arena ndetse aha hantu bakaba hamaze kuzitirwa mu buryo bw’umutekano.
Uyu mubiri w’Uwazize Jenoside wabonetse kuri uyu wa 13 Mata, ubwo hasozwaga umuhango w’icyumweru cy’Icyunamo.
Nyakwigendera ngo akekwa ku mazina ya Josepha Mukantagara nk’uko byavuzwe n’umukobwa we witwa Kayitesi wibuka imyenda ye yari yambaye ubwo yicwaga arashwe.
Stade Amahoro yubatse mu Karere ka Gasabo ni hamwe muhaguye abatutsi benshi bari baturutse mu bice bitandukanye n’Interahamwe zifatanyije n’ingabo za Leta.
Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa kuruhukira mu Murenge wa Remera mugihe hagitegerejwe ko uzashyingurwa mu cyubahiro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa Naphtal Ahishakiye wa IBUKA waganiriye na Taarifa nawe yavuze ko kuboneka kuwo mubiri atari igitangaza kuko abatutsi benshi biciwe kuri iriya stade gusa asaba abantu kujya batanga amakuru kugira ngo iyo mibiri y’Abatutsi bishwe ijye ishyingurwa mu cyubahiro.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…