AMATEKA

Ahari kuvugururwa Stade Amahoro yabonetse umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside

Abakozi barimo kuvugurura stade Amahoro iherereye mu Karere ka Gasabo babonye umubiri w’umuturage wiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Advertisements

Amakuru dukesha ikinyamakuru Taarifa kiravuga ko uwo mubiri w’uwo muturage watahuwe mu gice cyo Bk Arena ndetse aha hantu bakaba hamaze kuzitirwa mu buryo bw’umutekano.

Uyu mubiri w’Uwazize Jenoside wabonetse kuri uyu wa 13 Mata, ubwo hasozwaga umuhango w’icyumweru cy’Icyunamo.

Nyakwigendera ngo akekwa ku mazina ya Josepha Mukantagara nk’uko byavuzwe n’umukobwa we witwa Kayitesi wibuka imyenda ye yari yambaye ubwo yicwaga arashwe.

Stade Amahoro yubatse mu Karere ka Gasabo ni hamwe muhaguye abatutsi benshi bari baturutse mu bice bitandukanye n’Interahamwe zifatanyije n’ingabo za Leta.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa kuruhukira mu Murenge wa Remera mugihe hagitegerejwe ko uzashyingurwa mu cyubahiro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa Naphtal Ahishakiye wa IBUKA waganiriye na Taarifa nawe yavuze ko kuboneka kuwo mubiri atari igitangaza kuko abatutsi benshi biciwe kuri iriya stade gusa asaba abantu kujya batanga amakuru kugira ngo iyo mibiri y’Abatutsi bishwe ijye ishyingurwa mu cyubahiro.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago