Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, bwakoze impinduka zitunguranye, aho uwayiyobora yasimbuwe n’uwari umwungirije bwa Kabiri.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2023 nibwo hamenyekanye amakuru y’impinduka muri iy’ikipe, biciye ku Munyamabanga Mukuru w’iyi kipe y’abashinzwe umutekano, CIP Bikorimana Obed, aya makuru yemejwe ko ari impamo.
Ati “Nibyo izo mpinduka zabaye. Umwanya wa SP Ruzindana Regis wari Visi Perezida wa Kabiri Ushinzweigura n’igurisha ry’abakinnyi, uzajya mu biro bya Chairman.”
Muri Nyakanga umwaka ushize, ni bwo hari hatangajwe ubuyobozi bushya bwa Police FC bwari buyobowe na ACP Yahaya Kamunuga wari wungirijwe na Rtd Bosco Rangira na SP Ruzindana Regis.
Bisobanuye ko SP Ruzindana yasimbuye ACP Yahaya Kamunuga bivugwa ko yahawe izindi nshingano muri Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda.
Bivugwa ko uwari Chairman wa Police FC, ashobora kuba agiye kujya mu butumwa bw’Igihugu hanze y’u Rwanda.
Iyi kipe iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 39 mu mikino 24 imaze gukina muri shampiyona y’u Rwanda.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…