Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, bwakoze impinduka zitunguranye, aho uwayiyobora yasimbuwe n’uwari umwungirije bwa Kabiri.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2023 nibwo hamenyekanye amakuru y’impinduka muri iy’ikipe, biciye ku Munyamabanga Mukuru w’iyi kipe y’abashinzwe umutekano, CIP Bikorimana Obed, aya makuru yemejwe ko ari impamo.
Ati “Nibyo izo mpinduka zabaye. Umwanya wa SP Ruzindana Regis wari Visi Perezida wa Kabiri Ushinzweigura n’igurisha ry’abakinnyi, uzajya mu biro bya Chairman.”
Muri Nyakanga umwaka ushize, ni bwo hari hatangajwe ubuyobozi bushya bwa Police FC bwari buyobowe na ACP Yahaya Kamunuga wari wungirijwe na Rtd Bosco Rangira na SP Ruzindana Regis.
Bisobanuye ko SP Ruzindana yasimbuye ACP Yahaya Kamunuga bivugwa ko yahawe izindi nshingano muri Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda.
Bivugwa ko uwari Chairman wa Police FC, ashobora kuba agiye kujya mu butumwa bw’Igihugu hanze y’u Rwanda.
Iyi kipe iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 39 mu mikino 24 imaze gukina muri shampiyona y’u Rwanda.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…