MU MAHANGA

Igihombo gikomeye ku mukinnyi wa Manchester united watangaje ko atazakina imikino isigaye

Ikipe ya Manchester united isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza utewe n’ikibazo cyo kuba myugariro wayo Lisandro Martinez atazagaruka mu mikino isigaje uyu mwaka kubera imvune.

Advertisements

Uyu myugariro wari mu bagenderwagaho muri iy’ikipe ya Manchester United ayisize icyuho gikomeye muri iy’ikipe dore ko isanzwe ifite n’ibibazo mu bwugarizi.

Myugariro wa Manchester united Lisandro Martinez azagaruka mu kibuga umwaka utaha

Lisandro Martinez ukomoka muri Argentine yagize ikibazo cy’imvune mu mikino Manchester united yanganyijemo na Sevilla mu mikino ya UEFA EUROPA League.

United kandi yatangaje ko mugenzi wa bakinanaga hagati mu bwugarizi Raphael Varane ari hanze ’ibyumweru bike’ nyuma yo gusohoka acumbagira kubera imvune yagize mu gice cya mbere cy’umukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza muri Europa League banganyije 2-2 na Sevilla.

Itangazo ry’ikipe rigira riti: “Buri wese muri United arifuriza Lisandro na Rapha gukira vuba.”

Izi mvune ebyiri ni imbogamizi ikomeye ku ikipe ya United yari ihatanye mu bikombe bitatu ndetse no kurangiza mu makipe ane ya mbere ikazakina Champions League umwaka utaha.

Kapiteni w’ikipe, Harry Maguire na Victor Lindelof, nibo bazakina umukino wo ku cyumweru bazasuramo Nottingham Forest ndetse n’uwo kwishyura wa Europa muri Espagne kuwa Kane.

Andi makuru mabi kuri Erik Ten Hag, nuko myugariro Maguire yahagaritswe ku mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cya FA Cup na Brighton.

Ibyo bishobora gutuma umukinnyi w’ibumoso Luke Shaw cyangwa umukinnyi wo hagati Casemiro batoranywamo umwe uza gufatanya hagati mu bwugarizi na myugariro w’umunya Suwede Lindelof i Wembley.

Iyi kipe iracyafite izindi mvune zirimo iya Rashford, Garnacho n’abandi.

Ikipe ya Manchester united yugarijwe n’imvune

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago