INKURU ZIDASANZWE

Kamonyi: Uwashinjwaga kwica umukozi w’Akarere yarashwe na Polisi

Umusore witwa Kubwimana Daniel w’imyaka 33 wari ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Mujawayezu Madeleine w’imyaka 56, yarashwe na polisi agerageza gutoroka.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023, ahagana saa kumi za mu gitondo(4h00), Kubwimana yari agiye kwerekana bimwe mu byo yibye mu rugo rwa nyakwigendera igihe yamwicaga, ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Remera Rukoma, yashatse gucika.

Amakuru avuga ko yirutse polisi ikabanza kurasa amasasu abiri mu Kirere, yanze guhagarara, bahita bamurasa arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nsengiyumva Pierre Celestin, yatangaje ko uwarashwe yagerageje gutoroka, asabwe guhagarara ntiyabyemera.

Yagize ati “Twamenye amakuru ko mu rwego rwo gukora iperereza ku rupfu rwa Mujawayezu Madeleine, hari umuntu wagombaga gutanga amakuru akagaragaza ibyo yakuye muri iyo nzu aho yabishyize. Amakuru dufite ni uko yemeraga uruhare yagize.

Mu gihe yari agiye kujya kubyerekana yashatse gutoroka kuko niwe wari uhazi, agerageje kwiruka rero inzego z’umutekano zashatse kumuhagarika zirasa mu kirere ntiyahagarara biba ngombwa ko araswa”.

Mujawayezu Madeleine yishwe kuwa 29 Werurwe 2023 asanzwe iwe mu rugo ahambiriye muri supanet. Ni nyuma yaho ku kazi bari bamubuze, bageze iwe basanga yamaze gupfa.

Umurambo wa Kubwimana Daniel wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera-Rukoma mu gihe inzego z’ ubugenzacyaha zahageze ngo zikore iperereza.

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

1 day ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

2 days ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

2 days ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

2 days ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

3 days ago