Umusore witwa Kubwimana Daniel w’imyaka 33 wari ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Mujawayezu Madeleine w’imyaka 56, yarashwe na polisi agerageza gutoroka.
Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023, ahagana saa kumi za mu gitondo(4h00), Kubwimana yari agiye kwerekana bimwe mu byo yibye mu rugo rwa nyakwigendera igihe yamwicaga, ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Remera Rukoma, yashatse gucika.
Amakuru avuga ko yirutse polisi ikabanza kurasa amasasu abiri mu Kirere, yanze guhagarara, bahita bamurasa arapfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nsengiyumva Pierre Celestin, yatangaje ko uwarashwe yagerageje gutoroka, asabwe guhagarara ntiyabyemera.
Yagize ati “Twamenye amakuru ko mu rwego rwo gukora iperereza ku rupfu rwa Mujawayezu Madeleine, hari umuntu wagombaga gutanga amakuru akagaragaza ibyo yakuye muri iyo nzu aho yabishyize. Amakuru dufite ni uko yemeraga uruhare yagize.
Mu gihe yari agiye kujya kubyerekana yashatse gutoroka kuko niwe wari uhazi, agerageje kwiruka rero inzego z’umutekano zashatse kumuhagarika zirasa mu kirere ntiyahagarara biba ngombwa ko araswa”.
Mujawayezu Madeleine yishwe kuwa 29 Werurwe 2023 asanzwe iwe mu rugo ahambiriye muri supanet. Ni nyuma yaho ku kazi bari bamubuze, bageze iwe basanga yamaze gupfa.
Umurambo wa Kubwimana Daniel wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera-Rukoma mu gihe inzego z’ ubugenzacyaha zahageze ngo zikore iperereza.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…