Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF yahagaritse abasifuzi basifuye umukino wa Benin n’u Rwanda kubera ikosa bakoze ryo kwibagirwa kwandika ikarita y’umuhondo bahaye Kevin Muhire.
Aba basifuzi bo muri Botswana bahagaritswe igihe kinini aho uwo hagati Joshua Bondo yahagaritswe amezi 6 mu gihe abo ku mpande Mogomotsi Morakile, Sibanda na Mokani Gobagoba bahagaritswe amezi atatu buri wese.
CAF kandi ngo yamaze no kwandikira FERWAFA iyibaza niba yari ibizi ko Kevin Muhire yari afite amakarita abiri y’umuhondo, ikarengaho ikamukinisha umukino wo kwishyura wa Benin.
Kuwa 30 Werurwe,CAF yandikiye aba basifuzi bane bose basifuriye Amavubi na Bénin, ibamenyesha ko ibahagaritse gusifura umukino wa CAF Confederation Cup wahuje ikipe ya ASKO De Kara yo muri Togo na AS FAR yo muri Maroc.
Uyu mukino uwabaye tariki 2 Mata 2023, wahise uhabwa abasifuzi bane bakomoka muri Ghana bari bayobowe na Charles Benie Bulu wo hagati.
Mu mukino wahuje u Rwanda na Benin i Cotonou kuwa 22 Werurwe 2022,bariya basifuzi bakoze ikosa ryo guha ikarita y’umuhondo Muhire Kevin ntibayitanga muri raporo.
Muri raporo yatanzwe kuri uyu mukino, handitswe ko abakinnyi b’u Rwanda bahawe amakarita muri uwo mukino wo mu itsinda L, ari Hakim Sahabo weretswe ikarita ebyiri z’umuhondo.
Undi watanzwe muri iyi raporo, ni Mugisha Gilbert weretswe ikarita y’umuhondo ubwo yasimburwaga ariko akava mu kibuga aseta ibirenge agamije gutinza umukino.
Umukino wo kwishyura ubwo Amavubi na Bénin byongeraga kugwa miswi ku gitego 1-1,kuwa 29 Werurwe, umutoza mukuru wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye Itangazamakuru ko bamaze gutanga ikirego muri CAF barega u Rwanda ko rwakoresheje Muhire Kevin wari ifite ikarita ebyiri z’umuhondo.
U Rwanda rwakomeje kwiregura ko CAF mu bo yabamenyesheje ko batemerewe gukina uyu mukinnyi atarimo ariyo mpamvu bemeye kumukinisha.
Haracyategerejwe umwanzuro wa nyuma.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…