Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yamaze kugera i Cotonou mu murwa mukuru w’igihugu cya Bénin, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yageze muri Bénin mu masaha yatambutse ahasanga Madamu Jeannette Kagame wahageze ku munsi w’ejo.
Perezida Paul Kagame yagendereye Bénin ku butumire bwa Perezida mugenzi we wa kiriya gihugu, Patrice Talon.
Perezidansi ya Bénin iheruka gutangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we Talon mu ngoro ye (Palais de la Marina) bagirane ibiganiro biri bubere mu muhezo.
Ni ibiganiro biri bukurikirwe n’ibindi biri buhuze abayobozi bazaba bagize delegasiyo z’impande zombi binasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yerekeye inzego zitandukanye nk’ubucuruzi, guteza imbere ishoramari ndetse no gusangizanya ubunararibonye, ubukerarugendo, gufasha ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ubwikorezi bwo mu kirere hagati ya Kigali na Cotonou, uruganda rw’imyenda ndetse no kurwanya iterabwoba.
U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye andi masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ikoranabuhanga, imiturire no gutunganya imijyi, ibikorwa remezo ndetse n’iterambere rirambye. Ni amasezerano yashyizweho umukono muri Nzeri 2017.
Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano mashya uri bukurikirwe n’ikiganiro ba Perezida Kagame na Talon bari bugirane n’itangazamakuru.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame na Talon barasura Ishami Rishinzwe iterambere riri mu mujyi wa Sème, aho Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ageza ikiganiro kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ndetse n’abanyeshuri.
Perezida Kagame na Madamu we kandi bagomba gusura utundi duce dutandukanye nk’akitwa Amazone mu rwego rwo guha icyubahiro abagore b’abanya-Bénin, ndetse n’Urwibutso rwubatswe mu busitani bwa Mathieu (mu rwego rwo kwibuka abanya-Bénin yitangiye igihugu cyabo).
Biteganyijwe ko Perezida Kagame asoza uruzinduko rwe muri Bénin kuri iki Cyumweru, mbere yo kwerekeza muri Guinée-Conakry.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…