RWANDA

Nyarugenge: Polisi yagaruje arenga miliyoni 4 Frw yari yibwe umunyamahanga

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga (RIB) batangaje ko bagaruje amafaranga angana na miliyoni enye n’ibihumbi 110 Frw yari yibiwe mu modoka y’umunyamahanga w’Umwongereza mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown.

Polisi ivuga ko uyu munyamahanga witwa Walker Jemrose Leanora yibwe n’abagabo babiri ubwo bamucungaga avuye muri Banki kubikuza amafaranga bityo bakamugendaho kugeza bacuye umugambi wo kuyamwiba mu modoka ye.

Aya mafaranga Walker yari yibwe yayasubijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023.

Amafaranga ya Walker yayasubijwe yose

Ni igikorwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko aba bajura bakoze bacika bakoresheje ikinyabiziga cya Moto nacyo cyaje gufatirwa.

Aba bajura bombi bafashwe batamajwe na za camera za (CCTV) zikoreshwa mu gucunga umutekano mu mihanda, bakaba bamaze gushyikirizwa ubutabera kugira ngo bakurikiranwe.

Walker Jemrose Leanora usanzwe ari umuyobozi w’umuryango utera inkunga urubyiruko n’abana batishoboye yavuze ko tariki 12 Mata aribwo yibwe amafaranga n’abajura babiri ubwo yari yavuye kuyabikuza imwe muri banki mu Mujyi wa Kigali mu gufasha bamwe mu banyeshuri akajya kuyavunjisha mu manyarwanda 4,110,000 ariko bakaza kuyamwiba.

Yagize ati: “Nishimiye kuba mbashije gusubizwa amafaranga yari yibwe ubwo nari nayasize mu modoka nyuma yo kuyabikuza kuri banki kugira ngo tubashe kuyishyurira abanyeshuri 22 biga mu mashuri yisumbuye dutera inkunga. Twari duhangayitse twibaza ahazava andi mafaranga kugira ngo abo banyeshuri basubire mu masomo.”

Gusa nyuma yo kuyibwa uyu munyamahanga ngo yari yahawe icyizere n’abuzukuru be ko ntakabuza amafaranga ye azayabo kubwo kwizera Polisi y’u Rwanda.

Umwe muri abo bajura yafatanywe miliyoni 2 n’ibihumbi 600 mugihe undi yafashwe afite miliyoni 1 n’ibihumbi 500.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko umwe mu bafashwe atuye mu Mujyi wa Kigali kandi akaba yarasanzwe yarigeze gufungwa azira ubujura.

CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa y’u Rwanda yaburiye abakomeje gucura umugambi w’ubusambo

Yagize ati:”Umwe atuye mu murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge akaba yarigeze no gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura yari yakoze nanone yiba mu modoka, arangiza igihano mu kwezi k’Ukuboza 2022.”

Ni nyuma y’uko yari yarafashwe inshuro 3 ajyanwa mu kigo ngororamuco cya Kigali aza no koherezwa mu kigo cya Iwawa mu mwaka wa 2017.

CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu bakomeje kugira ingeso mbi y’ubujura kugira ngo bumve haricyo bageraho bakora ibyo, avuga ko aho guhitamo iyo nzira bashaka icyabateza imbere.

Ati “Hari amatsinda amaze kumenyekana agizwe n’abiganjemo urubyiruko mu bice bitandukanye nko ku Giti cy’Inyoni, Gisozi, Gatsata, Gikondo n’ahandi, birirwa bazerera bategereje ko bwira ngo bibe mu modoka, mu mazu, bashikuze amasakoshi, telefone, abiba imyenda n’ibindi.

Aha CP John Bosco Kabera yashimangiye ko ntaho bazabacikira binyuze mu bufatanye n’amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano zikaba ziri maso kuzabafata bagahanwa urubakwiriye.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

15 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

15 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago