Umuvugizi wa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Patrick Muyaya yavuze ko ibyo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze “binyuranyije n’amateka” kandi ko ari “ubushotoranyi bushya”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Cotonou muri Benin mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yabajijwe ku kibazo cya M23 muri DR Congo, agisubiza ahereye ku mateka yacyo.
Ati: “Ikibazo cya Congo, ikibazo cy’akarere, cyangwa ikibazo cy’u Rwanda ntabwo ari M23. M23 ni umusaruro w’ibibazo byinshi bitigeze bikemurwa mu myaka za mirongo ishize.”
Yavuze ko M23 yari ihari na mbere y’uko Perezida “Tshisekedi aba perezida”, avuga ko ari ikibazo gifitanye isano n’uburyo abakoloni baciye imipaka y’ibihugu maze bamwe mu bari Abanyarwanda bakisanga mu bice by’ibihugu birukikije ubu.
Ati: “Abo bantu bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo muri Congo”, yongeraho ko bongeye gufata intwaro mu 2012 ariko ikibazo cyabo ntigikemurwe neza. Ati: “Cyakemuwe nabi niyo mpamvu imyaka 11 nyuma yaho cyagarutse.”
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu by’akarere ubu byashyize umuhate mu kugikemura, gusa ashinja DR Congo kunaniza uwo muhate.
Yagize ati: “Ibiganiro bya Luanda, ibiganiro bya Nairobi birasobanutse neza ku nkomoko, ku gikenewe n’uko ikibazo cyakemurwa ariko uko bigaragara ni igihugu gifite ikibazo – ni ukuvuga DR Congo, kirimo kunaniza ikibazo gukemurwa.”
Kagame ntiyasobanuye birambuye uko DR Congo irimo kunaniza kugera ku bisubizo by’aya makimbirane amaze gutuma abarenga ibihumbi magana atanu bava mu byabo muri Kivu ya ruguru.
Gusa ibyo yavuze biboneka ko byarakaje uruhande rwa DR Congo, umuvugizi wa leta Patrick Muyaya yanditse kuri Twitter ko ibyo Kagame yavuze ari “ibigize ubushotoranyi bushya”.
Ati: “Icyo atavuze ni uko ari we nkomoko y’umutekano mucye muri DR Congo, [niwe] waremye RCD, CNDP, M23. Icyo atagomba kwibagirwa ni uko tuzarinda buri santimetero y’ubutaka bwacu.”
Mu ntara ya Kivu ya ruguru ahari harafashwe n’inyeshyamba za M23 hoherejwe ingabo z’akarere zihagenzura, mu muhate wo kugira ngo impande za leta na M23 zibanze zumvikane ku mahoro.
M23 isaba Kinshasa ibiganiro bitaziguye kubyo isaba, bitabaye ibyo ikavuga ko itazashyira intwaro hasi.
Perezida Tshisekedi aherutse gushimangira ko Kinshasa itazigera iganira na M23 yise “umutwe w’iterabwoba”.
Guhuza impande zombi – zombi zivugana n’abahuza b’akarere na Angola – bisa n’aho kugeza ubu aricyo kibazo gikomereye abahuza b’akarere no kugaruka kw’amahoro muri Kivu ya ruguru muri rusange.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…