INKURU ZIDASANZWE

Musanze: Umujura yaraye arashwe na Polisi ahita apfa

Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 wakekwagaho ubujura wapfuye arashwe na Polisi ishinzwe umutekano mu rukerera.

Iki gisambo cyarashwe mu rukerera tariki ya 17 Mata 2023, mu Kagari ka Rwambogo, Umudugudu wa Gakoro mu Murenge wa Musanze ahita ahasiga ubuzima.

Bivugwa ko byabaye mu masaha ya Munani z’igitondo bishyira n’igice, ubwo Polisi yakebukaga ibisambo bitatu byahise byiruka umwe afatwa n’isasu ahita apfa abandi babiri bararokoka.

Umuyobozi w’Akagari ka Rwambogo Umutoni Irakoze Sandra nawe yemeje iby’urupfu rw’icyo gisambo ndetse avuga ko umubiri we wahise ujyanwa kugira ngo ukorerwe isuzumwa ry’imbitse.

Yagize ati “Nibyo ibyo bisambo byari bitatu bahagarikwa n’inzego z’umutekano za Polisi bariruka, umwe muri bo araraswa ahita apfa abandi baratoroka, kugeza ubu RIB iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru yimbitse.”

Mu Rwanda hakomeje kugaragara ubugizi bwa nabi n’ingeso mbi z’ubujura hamwe na hamwe mu gihugu, inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Polisi ziherutse kuvuga ko ziteguye guhangana n’umuntu ukora izo ngeso mbi, zavuze zitazorohera abakomeje gukora ibyo bikorwa bibi ko bazahanwa by’intangarugero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera aherutse gutangaza ko bazi neza uduce tumwe na tumwe twigaruriye n’abasore bakomeje gucura umugambi mubi wo kwiba abaturage babambura amasakoshi, amatelefoni abandi bakanabagirira nabi, aha Umuvugizi wa Polisi yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bagihagurukiye.

CP John Bosco Kabera yongeyeho ko ingamba zamaze gufatwa kandi uzafatirwa muri icyo cyaha azajya ashyikirizwa ubutabera agahanwa.

Umuvugizi wa Polisi yasabye abo basore ko bakwiriye gushaka ibindi bakora bijyanye no kwiteza imbere aho kugira ngo bajye gukora izo ngeso mbi zatuma babura n’ubuzima bwabo.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago