Nyuma yuko umwana w’umuhungu w’imyaka 16 arashwe n’umuzungu amuziza kuvuza inzogera ye ku muryango itari uwe ubwo yari agiye gucyura abavandimwe be byababaje benshi barimo n’umuhanzi w’umunya-Amerika w’icyamamare Justin Timberlake.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi uyu mugabo w’imyaka 84 yagikoreye mu Mujyi wa Kansas muri leta ya Missouri, ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ni ubugizi bwa nabi Andrew Lester ashinjwa n’ubushinjacyaha bwo gukomeretsa biri ku rwego rwa mbere, aho iki gifungo muri ico gihugu gihanishwa ubusanzwe icya burundu.
Umuhanzi Justin Timberlake abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse n’umutima ubabaye ko yababajwe n’ubwo bugizi bwa nabi bwakorewe uwo mwana witwa Ralph Yarl ubwo yaraswaga mu mutwe amusabira ubutabera kugira icyo bukora.
Yanditse ati “Ku bw’impanuka Ralph Yarl yagiye gukomanga ku rugi rutari rwo, ubwo yaragiye gufata abavandimwe, kuri ibyo umugabo yaramurashe mu mutwe, yongeramo irya kabiri ubwo yararamye hasi, uyu mugabo ari kwidegebya kandi uyu mwana w’imyaka 16 akomeje kurwana n’ubuzima bubi mu bitaro, ibi bintu ntabwo bikwiriye gutya rwose.”
Abashinjacyaha bavuga ko Lester yarashe amasasu abiri ayanyujije mu muryango w’ikirahure akoresheje imbunda ya 32-caliber revolver.
Uyu muhanzi akaba n’umukinnyi wa filime yakomeje gusabira uwo mugabo w’umugizi wa nabi ko yakurikiranwa n’ubushinjacyaha akaryozwa ibyo yakoze, aho yasabye umushinjacyaha Zachary Thomas ko uwo mugabo yafatwa byihuse ndetse ibye bikajya hanze vuba.
Aha umushinjacyaha Zachary Thomas nawe yatangarije abanyamakuru ko muri icyo kirego bakiriye hashobora kuba harimo n’irondaruhu.
Yongeyeho ko ariko, Lester ataregwa icyaha cy’urwango gusa kandi n’inyandiko zimurega ntizisobanura neza icyaha gishingiye ku irondaruhu.
Bwana Thompson yavuze ko Ralph warashwe ku mutwe no ku kuboko, atarenze imbibi ndetse Bwana Thompson akomeza avuga ko bigaragara ko nta guterana amagambo kwabaye hagati yabo ahubwo ko yahise amurasa.
Ibitangazamakuru by’aho byatangaje ko uyu mwana yabwiye polisi yamusuye mu bitaro aho yavuriwe ko uyu mugabo yamubwiye ngo: “Ntiwegere hano.”
Igihugu cya Amerika gikunze gushinjwa kwica abirabura cyane n’abazungu ndetse ni kenshi hagiye humvikana impfu za bamwe mu baturage babirabura bagiye bahohoterwa bakaraswa binyuranyije n’amategeko bamwe bikabaviramo n’urupfu.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…