Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ukomeje gusura ibihugu bitandukanye azahura ububanyi yagendereye igihugu cya Guinea [Conakry] mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yashimangiye ko Ubufatanye bw’ibihugu aribwo bwazahura Afurika.
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’inzibacyuho, Colonel Mamadi Doumbouya, akigera ku kibuga cy’indege i Conakry.
Yavuze ko yari amaze igihe yifuza gusura iki gihugu aherukamo kitarahindura Perezida.
Ati “ Najyaga ntekereza kuza kubasura no gusura igihugu cyanyu, ntibyankundira ariko ubu nishimiye ko nahageze. Nizeye ko ibiganiro biragenda neza kandi nishimiye kuzana u Rwanda muri Guinea, nkaba nshaka gusubira mu Rwanda njyanye Guinea.”
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika byose bifite ibibazo bitandukanye rimwe na rimwe buri kimwe kitakwishoboza, gusa agaragaza ko habaye ubufatanye nta na kimwe kitashoboka.
Ati “Buri gihugu kuri uyu mugabane wacu gifite ibibazo. No mu Rwanda dufite ibibazo byacu, muri Guinea hari ibibazo ariko dufatanyije nta kibazo na kimwe cyatunanira.”
Perezida Doumbouya yashimiye Perezida Kagame ku ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu, ati “Aha muri mu rugo, ni icyubahiro gikomeye kuri twe kubakira muri Guinea”.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Guinée yavuze ko ari ishema ku gihugu cye kwakira Perezida Kagame wubashywe muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinea rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.
Mu Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga wa Guinée, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu kiyobowe mu buryo bw’inzibacyuho kuva mu 2021; biteganyijwe ko izarangira mu 2024.
Colonel Mamadi Doumbouya uri ku butegetsi, yabufashe ahiritse Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021. Yakuweho amaze gutsindira manda ya gatatu itari yemewe n’Itegeko Nshinga.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…