POLITIKE

Perezida Kagame akomeje gushimangira umubano w’ibihugu by’Afurika

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ukomeje gusura ibihugu bitandukanye azahura ububanyi yagendereye igihugu cya Guinea [Conakry] mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yashimangiye ko Ubufatanye bw’ibihugu aribwo bwazahura Afurika.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’inzibacyuho, Colonel Mamadi Doumbouya, akigera ku kibuga cy’indege i Conakry.

Perezida Kagame yageze muri Guinea Conakry

Yavuze ko yari amaze igihe yifuza gusura iki gihugu aherukamo kitarahindura Perezida.

Ati “ Najyaga ntekereza kuza kubasura no gusura igihugu cyanyu, ntibyankundira ariko ubu nishimiye ko nahageze. Nizeye ko ibiganiro biragenda neza kandi nishimiye kuzana u Rwanda muri Guinea, nkaba nshaka gusubira mu Rwanda njyanye Guinea.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika byose bifite ibibazo bitandukanye rimwe na rimwe buri kimwe kitakwishoboza, gusa agaragaza ko habaye ubufatanye nta na kimwe kitashoboka.

Ati “Buri gihugu kuri uyu mugabane wacu gifite ibibazo. No mu Rwanda dufite ibibazo byacu, muri Guinea hari ibibazo ariko dufatanyije nta kibazo na kimwe cyatunanira.”

Perezida Doumbouya yashimiye Perezida Kagame ku ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu, ati “Aha muri mu rugo, ni icyubahiro gikomeye kuri twe kubakira muri Guinea”.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Guinée yavuze ko ari ishema ku gihugu cye kwakira Perezida Kagame wubashywe muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinea rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.

Mu Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga wa Guinée, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu kiyobowe mu buryo bw’inzibacyuho kuva mu 2021; biteganyijwe ko izarangira mu 2024.

Colonel Mamadi Doumbouya uri ku butegetsi, yabufashe ahiritse Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021. Yakuweho amaze gutsindira manda ya gatatu itari yemewe n’Itegeko Nshinga.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago