INKURU ZIDASANZWE

Dr Kanimba wari umuhanga mu buvuzi bw’abagore aratabariza ubuzima bwe bumeze nabi

Dr Vincent Kanimba, inzobere mu bijyanye no kubyaza wamenyakanye mu mavuriro atandukanye mu mujyi wa Kigali ari gusaba ubufasha nyuma yo gufatwa n’uburwayi bwa “Parkinson” amaranye imyaka 3.

Dr Kanimba ni umuganga w’inzobere cyane cyane ku ndwara z’abagore (gynecologist) akazi yakoze guhera mu 1994.

Muri Gashyantare 2020 nibwo yahuye n’ubu burwayi umunsi yari avuye gushyingura nyina i Rusororo.

Yicaye mu modoka bagiye gukoraba, umubiri we uhita uba nk’ikinya, amaguru kuva aho ari biranga ari nabwo nyuma yatangiye gutitira.

 Mu kiganiro yahaye shene ya Youtube ya Isimbi TV, Dr Kanimba w’imyaka 58 yavuze ko yafashwe avuye gushyingura nyina muri Gashyantare 2020, icyo gihe bavuye i Rusororo ananirwa kuva mu modoka ubwo bari bageze aho gukarabira.

Dr Kanimba wari umuhanga mu buvuzi bw’abagore aratabariza ubuzima

Yabanje gukeka ko ari umunaniro, uko iminsi ishira bigenda byiyongera kugeza ubwo atangiye gukeka ko arwaye Parkinson. Yagiye mu bitaro i Ndera basanga ni yo arwaye, afata umwanzuro wo kujya kwivuza mu Bubiligi.

Ati “Ntabwo nashoboraga kwigenza kubera ko nari mfite intege nke cyane. Nageragezaga kwicara ariko nkaguma ahantu hamwe kuko ntashoboraga kugenda.”


Akimara kurwara nk’umuntu wikoreraga, akazi kahise gahagarara, atangira kwivuza mu mafaranga ye. Yagiye mu Bubiligi muri Mata 2021 amarayo umwaka, nabwo yiyishyurira.

Ati “Buri mezi atatu nahuraga na muganga wamvuraga akampa imiti”.


Nyuma yo kubona nta gihinduka cyane kandi ubushobozi buri kuba buke, Dr Kanimba yagarutse mu Rwanda, akomeza kurwarira mu rugo no gushakisha imiti imufasha kugabanya ubukana bw’indwara arwaye.

Kuri ubu hari umuganga ukomoka muri Espagne uba i Kigali umukurikirana buri munsi ariko imiti afata ku kwezi ayishyura nibura ibihumbi bisaga bibiri by’amadolari.


Ati “Urumva nikoreraga ku giti cyanjye, kuba umaze imyaka itatu udakora ari wowe uri kwirwanaho wenyine usabwa imiti, kujya kwivuza mu Bubiligi, umutungo wose wari warashize.”


Dr Kanimba avuga ko bamubwiye ko uburwayi bwe bukurikiraniwe hafi akajya mu mavuriro akomeye, bashobora kumwitaho indwara ye igakira ariko bimusaba nibura amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 117, hafi miliyoni 120 Frw.

Kuri ubu Dr Kanimba avuga ko yitwabaho n’umugiraneza dore ko nta na kimwe we ubwe yakwishoboza kuko atabasha kugenda, ahora asusumira ku buryo ntacyo yabasha gukora.

Byarushijeho kuba bibi kuko uburwayi bwamufashe umugore amaze kumutana abana bana batatu, ku buryo nta wundi muntu afite umwitaho.


Mukamwezi Consolate wakoranye na Kanimba mu gihe cy’imyaka isaga icumi, avuga ko aho bigeze akeneye inshuti n’abo yafashije, kugira ngo abashe gukira uburwayi afite.

Ati “Yari umuganga mwiza cyane, abadamu benshi baramuzi ku buryo hariya muri SOS hari abo twabonaga bavuye mu ntara baje ari we bashaka. Ni benshi yafashije, n’ubu hari abagitelefona bambaza aho yagiye. Izo miliyoni zose rero ntabwo yazibona. Akazi karahagaze imyaka itatu kandi yikoreraga, amafaranga yayabonaga kuko yakoze.”

“Uko abantu bamukundaga, uko bamufataga, ntabwo nshidikanya ko aya mafaranga azaboneka. Kuba bigeze aha ni uko benshi batabizi.”

Hashyizweho urubuga rwa Gofundme kugira ngo abafite ubushobozi n’umutima wo gufasha Dr Kanimba bamufashe. Kanda hano kugira ngo ubashe kumufashe kubona uko yivuza: Gofundme Kanimba.


Ushobora kandi kumufasha wifashishije telefone +250788511076 iri mu mazina ya Kanimba Vincent.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

18 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago