PeaceCup2023: Intare Fc yanze guhangana yemera guterwa mpaga na Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports yari yageze ku kibuga kare yategereje ikipe ya Intare Fc bagombaga gukinana umukino wa kabiri wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro baraheba.
Nyuma yo gutegereza umwanya munini Intare Fc yashyize hanze itangazo ry’uko itakitabiriye uyu mukino wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro kubera kutanyurwa n’umwanzuro wa FERWAFA.
Nyuma y’iri tangazo, ikipe ya Rayon Sports yahise itera mpaga y’ibitego 3-0 intare fc muri uyu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka.
Abakinnyi ba Rayon Sports bose bari babukereye kuri Stade ya Bugesera n’umuyobozi w’ikipe ya Jean Fidele nawe yari yahageze ndetse n’abasifuzi bagombaga kuyobora uyu mukino.
Intare Fc mu itangazo ryayo yatangaje ko yanze kwitabira uwo mukino ku mpamvu y’uko itanyuzwe n’umwanzuro wa komisiyo y’ubujurire bagahitamo kwituriza mu rwego rwo kwirinda guhangana.
Intare Fc ivuga ko komisiyo yafashe umwanzuro ubwayo itabanje kureba imiterere y’ikibazo, hirengagizwa ubushishozi bushingiye ku kutabogama nyamara aricyo cyajyaga gifasha mu kiziba icyuho cyagaragajwe mu mategeko n’amabwiriza agenga amarushanwa muri FERWAFA.
Nyuma yo guterwa mpaga bityo Rayon Sports yakomeje muri 1/4 ku bitego 5-1 bya Intare Fc byiyongera ku bitego 2-1 byari byatsinzwe mu mukino ubanza.
Guterwa mpaga ku ikipe ya Intare Fc bije nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports nayo mbere yari yagaragaje kutanyurwa n’imyanzuro yari yafatiwe na FERWAFA bituma n’umukino wari buhuze impande zombi usubikwa gusa mu minsi yashize hari hasohotse itangazo risubukura uwo mukino wabo ndetse hanatangazwa ingengabihe bagomba gukiniraho ariwo uyu munsi.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…