Ikipe ya Rayon Sports yari yageze ku kibuga kare yategereje ikipe ya Intare Fc bagombaga gukinana umukino wa kabiri wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro baraheba.
Nyuma yo gutegereza umwanya munini Intare Fc yashyize hanze itangazo ry’uko itakitabiriye uyu mukino wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro kubera kutanyurwa n’umwanzuro wa FERWAFA.
Nyuma y’iri tangazo, ikipe ya Rayon Sports yahise itera mpaga y’ibitego 3-0 intare fc muri uyu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka.
Abakinnyi ba Rayon Sports bose bari babukereye kuri Stade ya Bugesera n’umuyobozi w’ikipe ya Jean Fidele nawe yari yahageze ndetse n’abasifuzi bagombaga kuyobora uyu mukino.
Intare Fc mu itangazo ryayo yatangaje ko yanze kwitabira uwo mukino ku mpamvu y’uko itanyuzwe n’umwanzuro wa komisiyo y’ubujurire bagahitamo kwituriza mu rwego rwo kwirinda guhangana.
Intare Fc ivuga ko komisiyo yafashe umwanzuro ubwayo itabanje kureba imiterere y’ikibazo, hirengagizwa ubushishozi bushingiye ku kutabogama nyamara aricyo cyajyaga gifasha mu kiziba icyuho cyagaragajwe mu mategeko n’amabwiriza agenga amarushanwa muri FERWAFA.
Nyuma yo guterwa mpaga bityo Rayon Sports yakomeje muri 1/4 ku bitego 5-1 bya Intare Fc byiyongera ku bitego 2-1 byari byatsinzwe mu mukino ubanza.
Guterwa mpaga ku ikipe ya Intare Fc bije nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports nayo mbere yari yagaragaje kutanyurwa n’imyanzuro yari yafatiwe na FERWAFA bituma n’umukino wari buhuze impande zombi usubikwa gusa mu minsi yashize hari hasohotse itangazo risubukura uwo mukino wabo ndetse hanatangazwa ingengabihe bagomba gukiniraho ariwo uyu munsi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…