POLITIKE

Sudan: Igisirikare kivuga ko abasirikare 177 ba Misiri bahungishijwe

Igisirikare cya Sudan kivuga ko abasirikare 177 ba Misiri, bari barafashwe n’umutwe witwara gisirikare muri Sudan, bahungishijwe ku wa gatatu.

Igisirikare cya Sudan cyavuze ko abo basirikare bakuwe mu gihugu batwawe mu ndege enye z’igisirikare cya Misiri.

Bari barafashwe ku wa gatandatu n’umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), urimo kurwana n’igisirikare cya Sudan, ubwo bari bari mu myitozo hamwe n’igisirikare cya Sudan.

Igisirikare cya Misiri nticyatangaje ihungishwa ryabo – ariko mbere cyari cyavuze ko kirimo gukorana n’abategetsi bo muri Sudan kugira ngo abo basirikare bashobore gusubira iwabo.

Ku wa gatatu hatangajwe akandi gahenge hagati y’igisirikare cya Sudan n’umutwe wa RSF.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, imirwano ya hato na hato yatangajwe ko yabereye mu murwa mukuru Khartoum nubwo hatangajwe ako gahenge.

Ibihugu byinshi birimo nk’Ubuyapani na Tanzania byatangaje ko bizahungisha abaturage babyo, ariko imirwano yatindije izo gahunda z’ibyo bihugu.

Bamwe mu badiplomate b’ibihugu by’amahanga bakorera muri Sudan bagabweho ibitero ndetse amakuru avuga ko abakozi bamwe bo mu miryango itanga imfashanyo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kuva ku wa gatandatu, imirwano ishyamiranyije imitwe yo mu gisirikare cya Sudan ishyigikiye umutegetsi wa Sudan wo muri iki gihe, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n’umutwe witwara gisirikare uzwi cyane, RSF, utegekwa n’umutegetsi wungirije wa Sudan, Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti.

BBC

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

1 day ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

2 days ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

2 days ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

2 days ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

3 days ago