Uganda: Nyuma y’isinywa ry’itegeko rikumira abatinganyi, Perezida Museveni agiye guhura n’Abadepite
Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni arahura n’Abaepite bo mu nteko ishingamategeko bakomoka mu ishyaka rye rya NRM riri ku butegetsi, aho baganira ku byakurikiye itegeko rikumira abatinganyi baherutse gusinya.
Iyi nama iteganijwe kuri uyu wa 20 Mata 2023,irabera mu biro by’umukuru w’igihugu Entebbe, nkoko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka NRM, Denis Obua.
Yongeyeho ko Abadepite bose bari bwitabire bategetswe kubanza kwipimisha Covid-19 mbere y’uko inama nyirizina itangira.
Itegeko rikumira abatinganyi Perezida Muveni agiye kuganiraho n’abadepite be ibitangazamakuru by’imbere muri Uganda byakunze kumvikanisha ko azarisinya.
Niba bibaye impamo nk’uko byatangajwe, muri Uganda uzajya afatirwa mu bikorwa bifitanye isano n’ubutinganyi azajya ahanishwa gufungwa imyaka 20 n’igihano cyo kwicwa ku wabyishoyemo atariko yari asanzwe.
Ikibazo cyo gukumira abatinganyi mu bihugu by’Afurika iri kwamaganywa cyane n’Amerika yamaze no guteguza ibihano kuri Uganda mugihe yaba isinye itegeko ribakumira.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…