IMIKINO

Ikipe ya Juventus yongeye kumwenyura nyuma yo gusubizwa amanota 15 yari yambuwe

Ibihano bya Juventus byo gukurwaho amanota 15 kubera gushinjwa kwitwara nabi mu kugura abakinnyi byakuweho, urukiko rukuru rw’imikino mu Butaliyani rutegeka ko urubanza rusubirwamo.

Ikipe ya Juventus yahanwe muri Mutarama nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kubeshya ku byerekeye amafaranga yaguze abakinnyi no guhemba.

Ubu iyi kipe yavuye ku mwanya wa karindwi igera ku mwanya wa gatatu muri Serie A, ariko ishobora kongera guhanwa nyuma y’urubanza rushya.

Umuyobozi w’umupira muri Tottenham, Fabio Paratici, yatsinzwe ubujurire bwe bwo guhagarikwa amezi 30 mu rubanza rumwe n’urwo.

Uyu wahoze ari umuyobozi wa siporo wa Juventus yari umwe mu bayobozi 11 bari muri iyo kipe, abahozemo cyangwa batakiyirimo bahanwe kubera kiriya cyaha Juventus yashinjwaga.

Yasezeye mu nshingano ze muri Tottenham Spurs ubwo ibihano bye byashyirwaga ku rwego mpuzamahanga, ndetse kuva icyo gihe iyi kipe yo mu majyaruguru ya London yatangiye gushakisha umusimbura we.

Iyi kipe yakuweho amanota nyuma yo gukorwaho iperereza ku masezerano yo kugura abakinnyi yakoze mu myaka ibiri kuva 2019 kugeza 2021 n’ubuyobozi bukuru bw’umupira w’amaguru mu Butaliyani (FIGC).

Juventus yashinjwaga kubeshya amafaranga yatanze kugira ngo yunguke amayero agera kuri miliyoni 60 mu kugurisha abakinnyi bityo ntizahabwe ibihano byo kurekura amafaranga menshi aruta ayo yinjije ibizwi nka Financial fair play.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago