Ibihano bya Juventus byo gukurwaho amanota 15 kubera gushinjwa kwitwara nabi mu kugura abakinnyi byakuweho, urukiko rukuru rw’imikino mu Butaliyani rutegeka ko urubanza rusubirwamo.
Ikipe ya Juventus yahanwe muri Mutarama nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kubeshya ku byerekeye amafaranga yaguze abakinnyi no guhemba.
Ubu iyi kipe yavuye ku mwanya wa karindwi igera ku mwanya wa gatatu muri Serie A, ariko ishobora kongera guhanwa nyuma y’urubanza rushya.
Umuyobozi w’umupira muri Tottenham, Fabio Paratici, yatsinzwe ubujurire bwe bwo guhagarikwa amezi 30 mu rubanza rumwe n’urwo.
Uyu wahoze ari umuyobozi wa siporo wa Juventus yari umwe mu bayobozi 11 bari muri iyo kipe, abahozemo cyangwa batakiyirimo bahanwe kubera kiriya cyaha Juventus yashinjwaga.
Yasezeye mu nshingano ze muri Tottenham Spurs ubwo ibihano bye byashyirwaga ku rwego mpuzamahanga, ndetse kuva icyo gihe iyi kipe yo mu majyaruguru ya London yatangiye gushakisha umusimbura we.
Iyi kipe yakuweho amanota nyuma yo gukorwaho iperereza ku masezerano yo kugura abakinnyi yakoze mu myaka ibiri kuva 2019 kugeza 2021 n’ubuyobozi bukuru bw’umupira w’amaguru mu Butaliyani (FIGC).
Juventus yashinjwaga kubeshya amafaranga yatanze kugira ngo yunguke amayero agera kuri miliyoni 60 mu kugurisha abakinnyi bityo ntizahabwe ibihano byo kurekura amafaranga menshi aruta ayo yinjije ibizwi nka Financial fair play.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…