MU MAHANGA

Uganda: Ishyaka riri ku butegetsi ryasabye kuvugurura itegeko rihana abatiganyi

Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda ryemeye ko itegeko rihana abahuza ibitsina b’igitsina kimwe (bazwi nk’abatinganyi), ryemejwe n’inteko ishingamategeko mu kwezi gushize, risubizwa mu nteko kugira ngo ryongere risuzumwe.

Mu nama ku wa kane na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, unakuriye ishyaka rya NRM, abadepite bemeranyijwe ku “bitekerezo ku ivugurura ryawo [umushinga w’itegeko]”, nkuko bikubiye mu itangazo ry’inama y’abadepite ba NRM.

Muri zimwe mu ngingo zawo, uyu mushinga w’itegeko uteganya igifungo cya burundu ku bantu bavuga ko ari abatinganyi – banazwi nk’aba LGBT – ndetse n’igihano cy’urupfu ku kivugwa ko ari ubutinganyi bukaze cyane.

Ayo mavugurura Perezida Museveni yifuza ko akorwa kuri uwo mushinga w’itegeko ntaramenyekana.

Iyo itegeko ryemejwe n’inteko ishingamategeko, Perezida aba afite igihe kigera hafi ku kwezi cyo kurishyiraho umukono, kuryanga cyangwa kurisubiza abadepite ngo barivugurure hanyuma inteko yongere iritorere.

Perezida Museveni yavuze kenshi ko ingingo y’ubutinganyi icyeneye kuganirwaho kurushaho.

Uyu mushinga w’itegeko watowe ku bwiganze bw’amajwi ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi no ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ishyaka NRM ni ryo ryiganje mu nteko ishingamategeko – ndetse aho rihagaze ku itegeko runaka buri gihe ni ho hagira ijambo rikomeye (ni ho hatsinda).

Abanenga iri tegeko bavuze ko rishishikariza kwanga abatinganyi, rigahonyora itegekonshinga rya Uganda ndetse ko buri muntu wese ucyekwaho kuba ari umutinganyi rizamugiraho ingaruka.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago