MU MAHANGA

Uganda: Ishyaka riri ku butegetsi ryasabye kuvugurura itegeko rihana abatiganyi

Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda ryemeye ko itegeko rihana abahuza ibitsina b’igitsina kimwe (bazwi nk’abatinganyi), ryemejwe n’inteko ishingamategeko mu kwezi gushize, risubizwa mu nteko kugira ngo ryongere risuzumwe.

Advertisements

Mu nama ku wa kane na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, unakuriye ishyaka rya NRM, abadepite bemeranyijwe ku “bitekerezo ku ivugurura ryawo [umushinga w’itegeko]”, nkuko bikubiye mu itangazo ry’inama y’abadepite ba NRM.

Muri zimwe mu ngingo zawo, uyu mushinga w’itegeko uteganya igifungo cya burundu ku bantu bavuga ko ari abatinganyi – banazwi nk’aba LGBT – ndetse n’igihano cy’urupfu ku kivugwa ko ari ubutinganyi bukaze cyane.

Ayo mavugurura Perezida Museveni yifuza ko akorwa kuri uwo mushinga w’itegeko ntaramenyekana.

Iyo itegeko ryemejwe n’inteko ishingamategeko, Perezida aba afite igihe kigera hafi ku kwezi cyo kurishyiraho umukono, kuryanga cyangwa kurisubiza abadepite ngo barivugurure hanyuma inteko yongere iritorere.

Perezida Museveni yavuze kenshi ko ingingo y’ubutinganyi icyeneye kuganirwaho kurushaho.

Uyu mushinga w’itegeko watowe ku bwiganze bw’amajwi ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi no ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ishyaka NRM ni ryo ryiganje mu nteko ishingamategeko – ndetse aho rihagaze ku itegeko runaka buri gihe ni ho hagira ijambo rikomeye (ni ho hatsinda).

Abanenga iri tegeko bavuze ko rishishikariza kwanga abatinganyi, rigahonyora itegekonshinga rya Uganda ndetse ko buri muntu wese ucyekwaho kuba ari umutinganyi rizamugiraho ingaruka.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago