Mu isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ryasize abacuruzi basabwe kubahiriza ibiciro bishya byashyizweho ku biribwa birimo ibigori, ifu ya kawunga n’umuceri nkuko byashyizweho nyuma yo gusuzuma umusaruro w’ibyo biribwa mu gihugu.
Ni Ibintu byatangajwe ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru ikiganiro cyanagarutse ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri iherutse ku bitangaza.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Ngabitsinze Jean Chrisostome avuga ko ibi biciro byashyizweho nyuma y’ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo abahinzi n’abacuruzi ku buryo abarebwa n’izi mpinduka bumva neza impamvu z’izi mpinduka mu biciro bityo abantu bose ngo bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo biciro bishya.
Ku kibazo cy’abacuruzi bavuga ko itangazo rishyiraho ibiciro bishya bya kawunga, umuceri n’ibirayi ryasanze bafite ibyo bicuruzwa byinshi mu bubiko baranguye bahenzwe, Komiseri Mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro Ruganintwali Bizimana Pascal, avuga ko abacuruzi baranguye bagatanga n’umusoro ku nyungu mbere bazasubizwa umusoro batanze mu gihe bagaragaje fagitire z’uburyo baranguye bityo ko ntawe ukwiye kugira urwitwazo mu gushyira mu bikorwa ibiciro bishya byashyizweho.
Ubu MINICOM ikaba yatangiye kugenzura uko ibi biciro birimo gushyirwa mu bikorwa.
Ivuga kandi ko ibiciro by’ibishyimbo bitashyizweho kandi bikenerwa cyane byatewe n’uko umusaruro wabyo mu gihembwe cy’ihinga gishize wabaye mucye biturutse ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ku buryo muri iki guhembwe cy’ihinga ibiciro by’ibishyimbo bizarebwaho.
Gushyiraho ibi biciro bikaba kandi byarashingiye kuri nkunganire leta igenda ishyira mu buhinzi ibi byose bikaba bigamije kongera umusaruro no guhangana n’ikibazo kimirire mibi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…