RWANDA

Gasabo: Ubushera bwahitanye umwe muri 15

Ku cyumweru tariki ya 23 Mata 2023, umugabo w’imyaka 40 witwa Twagirayezu Theogene wo mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, yitabye Imana nyuma yaho we n’abandi 14 basangiye ubushera ku muturanyi wabo witwa Tuyishimire Jean Claude, bikekwa ko bwaba buhumanye.

Advertisements

Amakuru avuga ko kuwa 16 Mata 2023, basangiye ubushera ku muturanyi wabo utuye mu Kagari ka Kabariza, Umudugudu wa Nyabise, bagahita batangira kumererwa nabi.

Abo baturage bahise bajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Kayanga barimo babara mu nda.

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bahise bataha mu ngo zabo uko ari 15 bakomeza gukurikiranwa kuko bari batarakira neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, François Iyamuremye, yavuze ko  ibizami bya gihanga aribyo bizemeza ko uyu muturage yazize ubushera.

Ati ”Abarwayi barwaye tariki 16 Mata, bajya kwa muganga bakurikiranwa bari mu rugo. Umwe rero yitabye Imana ejo. Ibyuko ari ubushera tuzabyemezwa na autopsy bagiye gukorera umuntu, na sample y’ifu bari bakoresheje.”

Akomeza ati” Byashoboka ko byari bihumanye, harimo imyanda mu byo bari bakoresheje, byose tuzabimenya ibizami bimaze gusohoka.”

Gitifu Iyamuremye yagiriye inama abaturage kwitwararika mu byo banywa.

Ati” Turihanganisha abarwayi n’uwabuze uwabo. Urwicyekwe rukagabanuke mu baturage kandi bakitwararika mu byo bagiye kunywa.”

Amakuru avuga ko Tuyishimire Jean Claude wenze ubwo bushera yaganirijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri station ya Rutunga, ngo hamenyekane ukuri kwabyo nubwo bivugwa ko nawe ubushera yabunyoyeho.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru aho hazafatirwa n’ibindi bizami ngo harebwe icyishe uwo muturage.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago