Ku cyumweru tariki ya 23 Mata 2023, umugabo w’imyaka 40 witwa Twagirayezu Theogene wo mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, yitabye Imana nyuma yaho we n’abandi 14 basangiye ubushera ku muturanyi wabo witwa Tuyishimire Jean Claude, bikekwa ko bwaba buhumanye.
Amakuru avuga ko kuwa 16 Mata 2023, basangiye ubushera ku muturanyi wabo utuye mu Kagari ka Kabariza, Umudugudu wa Nyabise, bagahita batangira kumererwa nabi.
Abo baturage bahise bajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Kayanga barimo babara mu nda.
Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bahise bataha mu ngo zabo uko ari 15 bakomeza gukurikiranwa kuko bari batarakira neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, François Iyamuremye, yavuze ko ibizami bya gihanga aribyo bizemeza ko uyu muturage yazize ubushera.
Ati ”Abarwayi barwaye tariki 16 Mata, bajya kwa muganga bakurikiranwa bari mu rugo. Umwe rero yitabye Imana ejo. Ibyuko ari ubushera tuzabyemezwa na autopsy bagiye gukorera umuntu, na sample y’ifu bari bakoresheje.”
Akomeza ati” Byashoboka ko byari bihumanye, harimo imyanda mu byo bari bakoresheje, byose tuzabimenya ibizami bimaze gusohoka.”
Gitifu Iyamuremye yagiriye inama abaturage kwitwararika mu byo banywa.
Ati” Turihanganisha abarwayi n’uwabuze uwabo. Urwicyekwe rukagabanuke mu baturage kandi bakitwararika mu byo bagiye kunywa.”
Amakuru avuga ko Tuyishimire Jean Claude wenze ubwo bushera yaganirijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri station ya Rutunga, ngo hamenyekane ukuri kwabyo nubwo bivugwa ko nawe ubushera yabunyoyeho.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru aho hazafatirwa n’ibindi bizami ngo harebwe icyishe uwo muturage.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…