POLITIKE

Karthoum: Abahagarariye ibihugu byabo muri Sudan n’abaturage batangiye guhungishwa kubera intambara

Mugihe ibintu bidakomeje kugenda neza mu gihugu cya Sudan kubera intambara ikomeje kuhabera, bamwe mu bayobozi bakomeye n’abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu batangiye guhungishwa.

Umujyi wa Karthoum ukomeje kubera imirwano bivugwa ko umaze kugwamo abaturage barenga magana atanu.

Bamwe mu badiplomate bakomeje guhungikishwa n’abaturage babo kubera intambara ikomeje kubera mu Mujyi wa Sudan, Karthoum.

Ku cyumweru Amerika n’Ubwongereza byatangaje ko byahungishije abadiplomate babyo bibakura muri icyo gihugu.

Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani na Espagne ni bimwe mu bindi bihugu na byo ku cyumweru byakoze ibikorwa byo guhungisha abadiplomate n’abaturage babyo.

Urugamba rukaze rwo guhanganira ubutegetsi rushyamiranyije igisirikare cya Sudan n’umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), rwatumye haba urugomo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Intambara ibera i Karthoum ikomeje kugwamo abaturage benshi

Abategetsi bo muri Amerika bavuze ko mu gitondo cyo ku cyumweru bahungishije mu ndege abantu bari munsi ya 100 babatwaye muri kajugujugu eshatu za gisirikare zo mu bwoko bwa Chinook, mu gikorwa “cyihuse kandi cyagenze neza”.

Ambasade y’Amerika i Khartoum ubu irafunze, ndetse ubutumwa bwo kuri Twitter bwayo buvuga ko nta mutekano uhari uhagije kugira ngo leta y’Amerika ishobore guhungisha Abanyamerika bandi bari muri Sudan.

Leta y’Ubwongereza yashoboye guhungisha mu ndege abadiplomate bayo hamwe n’imiryango yabo ibakura muri icyo gihugu, mu cyo yise igikorwa “cy’urusobe kandi cyihuse”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza James Cleverly yavuze ko uburyo bushoboka bwo guhungisha abandi Bongereza basigaye muri Sudan ari “bucye cyane”.

Ku cyumweru, ibindi bihugu byinshi byatangaje ko byari birimo gukora ibikorwa byo guhungisha abaturage babyo bibakura muri Sudan:

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yemeje ko indege itwaye Abafaransa n’abandi ku cyumweru yageze muri Djibouti

Abaholandi bacyeya bavuye i Khartoum mu ndege y’Ubufaransa, ndetse Ubuholandi bwari bwizeye guhungisha abandi baturage babwo ku mugoroba wo ku cyumweru

Igisirikare cy’Ubudage cyavuze ko indege ya mbere mu ndege eshatu yari yamaze kuva muri Sudan, yerekeje muri Jordan (Jordanie), itwaye abantu 101

Ubutaliyani na Espagne byahungishije abaturage babyo – itsinda ry’abahagarariye Espagne muri Sudan ryari ririmo n’abaturage ba ArgentinaColombiaIrelandPortugalPoland (Pologne)Mexico (Mexique)Venezuela na Sudan

Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau yavuze ko leta ya Canada yamaze guhungisha abadiplomate bayo bakoreraga muri Sudan

Ibindi bihugu na byo ku wa gatandatu byashoboye guhungisha abaturage babyo.

Abantu barenga 150, biganjemo abo mu bihugu byo mu kigobe cy’Abarabu, hamwe na Misiri, Pakistan na Canada, bahungishijwe banyuze mu nzira y’inyanja bajyanwa ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Jeddah cyo muri Saudi Arabia (Arabie Saoudite).

Hashize igihe hari abanyeshuri benshi b’abanyamahanga batabaza basaba ubufasha – bo muri Afurika, Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati – na bo baheze i Khartoum, umujyi w’abaturage bagera kuri miliyoni esheshatu.

Hagati aho, hari amakuru avuga ko internet isa nkaho yose itakigora muri Sudan, ibi bikaba bishobora kubangamira cyane guhuza ibikorwa by’ubufasha ku bantu baheze i Khartoum no mu yindi mijyi.

Urugamba rwo guhanganira ubutegetsi rwatumye ibisasu bya rutura bimishwa mu murwa mukuru wa Sudan, abantu babarirwa mu magana barishwe naho abandi babarirwa mu bihumbi barakomeretse.

Kurasana bya hato na hato n’imishwa ry’ibisasu i Khartoum n’ahandi, byatumye habura umuriro w’amashanyarazi no kugera ku biribwa n’amazi mu buryo butekanye ku baturage benshi.

Uduhenge twinshi dusa nk’utwagiye twemeranywaho n’impande zombi twarenzweho, harimo no guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi itatu yo kwizihiza ikiruhuko cya kisilamu cya Eid al-Fitr, cyatangiye ku wa gatanu.

Ku cyumweru, Amerika yatangaje itsinda ryo guhangana n’amakuba rizoherezwa “guhuza ibikorwa by’ubutabazi ku babucyeneye bo muri Sudan no hanze yayo”.

Samantha Power, ukuriye ikigo cy’Amerika cy’iterambere mpuzamahanga (USAID), yavuze ko iryo tsinda rizatangira rikorera muri Kenya, rigashyira imbere gutuma “ubufasha bw’imibereho burokora ubuzima bugera ku babucyeneye cyane kurusha abandi”.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko imirwano yiciwemo abantu barenga 400 naho abandi babarirwa mu bihumbi barakomeretse.

Ariko umubare w’abapfuye ucyekwa ko ari munini cyane kurushaho kuko abantu barimo kugorwa no kugera kwa muganga, mu gihe byinshi mu bitaro by’i Khartoum byabaye ngombwa ko bifunga imiryango kubera imirwano.

Hamwe n’i Khartoum, akarere ka Darfur ko mu burengerazuba bw’igihugu, aho umutwe wa RSF watangiriye, na ko kagizweho ingaruka zikomeye n’iyi mirwano.

ONU (UN) yaburiye ko abantu bagera ku 20,000 – biganjemo abagore n’abana – bahunze Sudan bajya gushaka ubuhungiro hakurya y’umupaka muri Tchad (Chad), bavuye i Darfur.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

9 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

9 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago