Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abayobozi batanu bo mu Karere ka Nyanza na Gisagara bishingiye ku bimenyetso byabonetse bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu itangwa ry’amasoko muri utwo turere.
Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko aba mbere bari bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hanyuma Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruza kubarekura ku wa 11 Mata 2023.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bagabo uko ari batanu bongeye gufatwa bishingiye ku bimenyetso bishya byatahuwe ndetse ko bari batangiye kubisibanganya.
Ati “Ibyo bimenyetso bifitanye isano n’amasoko yatanzwe mu Karere ka Nyanza na Gisagara.”
Abo bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara, Ushinzwe imirimo rusange (Division manager) mu Karere ka Nyanza, Ushinzwe amasoko mu Karere ka Nyanza n’Ushinzwe imyubakire (Engineer) muri One Stop Center mu Karere ka Nyanza.
Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo itunganywe yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…