Mu ijoro ryakeye ryo kuwa mbere tariki 24 Mata, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we mu by’agasirikare Gen Muhoozi Kainerugaba yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko n’umuryango wa Perezida Kagame.
Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Kagame arikumwe n’umuryango we bagaragaye bishimiye kwizizanya isabukuru n’uyu muhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Museveni.
Mu butumwa buri kuri urwo rubuga, bugira buti “Mu ijoro ryakeye, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’intumwa ze ku mugoroba wo kwishimira isabukuru ya Gen Muhoozi.”
Tariki 24 Mata buri mwaka, Gen Muhoozi Kainerugaba yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro yahisemo kuyizihiriza i Kigali ku butumire bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye muri ibyo Birori yongeye gushimangira ubushuti bw’ibihugu byombi bushingiye ku bushuti.
Ati “Ushobora kugira amahoro ariko nta bushuti, turi inshuti kandi dufite n’amahoro.”
Perezida Kagame ashimira Gen Muhoozi kuba yaragize uruhare mu kagarura amahoro n’ubushuti bw’ibihugu byombi byari byarajemo agatotsi. Avuga ko yabaye ikiraro cyiza cyo kuzahura ibyari byarabaye ikibazo ku mpande zombi.
Ku ruhande rwa Gen. Muhoozi we yashimiye Perezida Kagame ku Nka aherutse kumugabira ndetse mu nka 10 yamuhaye yazifashe neza kuri ubu zikaba zimaze kuba 17 kuribyo bikaba bishimangira ko ubushuti afite n’umukuru w’u Rwanda Paul Kagame.
Ni mugihe umwaka ushize Gen. Muhoozi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 nawe yari yatumiye Perezida Paul Kagame ndetse ubwitabire bye arabukurikiza, n’ibirori kandi byari byitabiriwe n’umuryango wa Perezida Museveni.
Gen Muhoozi wizihije imyaka 49 yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru arikumwe n’itsinda rimuhereke, uyu mugabo kandi ni umwe mu baherutse gutegura igitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry’umupaka uhuza Uganda n’u Rwanda cyabereye i Kabale.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…