POLITIKE

Kenya: Raila Odinga yatanze integuza yo kubura imyigaragambyo

Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Prezida William Ruto, yatangaje ko guhera ku itariki 2 z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi 2023 azasubukura imyigaragambyo.

Advertisements

Iheruka yarimaze ibyumweru bibiri isubitswe, ariko ngo itaha yo hashyizweho ingenga bihe yayo, kuko ari buri cyumweru.

Dennis Onyango umuvugizi wa Raila Odinga, mu kiganiro yahaye ibiro ntaramakuru bya Abafaransa AFP, yirinze gutangaza impamvu iyi myigaragambyo igiye gusubukurwa.

Guhera ku itariki 20 z’ukwezi kwa Gatatu kw’uyu mwaka, Raila Odinga yateguye imyigaragambyo ya buri wa Mbere w’icyumweru, na buri wa Kane.

Odinga ashinja Prezida Ruto uburiganya mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi kwa Munani umwaka ushize wa 2022, no kunanirwa gusubiza mu buryo ibibazo byatewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko muri Kenya.

Raila Odinga ni umwe mu bayobozi bari bahaganiye na Perezida William Ruto mu matora yo kuyobora igihugu cya Kenya ariko aratsindwa.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago