Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Prezida William Ruto, yatangaje ko guhera ku itariki 2 z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi 2023 azasubukura imyigaragambyo.
Iheruka yarimaze ibyumweru bibiri isubitswe, ariko ngo itaha yo hashyizweho ingenga bihe yayo, kuko ari buri cyumweru.
Dennis Onyango umuvugizi wa Raila Odinga, mu kiganiro yahaye ibiro ntaramakuru bya Abafaransa AFP, yirinze gutangaza impamvu iyi myigaragambyo igiye gusubukurwa.
Guhera ku itariki 20 z’ukwezi kwa Gatatu kw’uyu mwaka, Raila Odinga yateguye imyigaragambyo ya buri wa Mbere w’icyumweru, na buri wa Kane.
Odinga ashinja Prezida Ruto uburiganya mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi kwa Munani umwaka ushize wa 2022, no kunanirwa gusubiza mu buryo ibibazo byatewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko muri Kenya.
Raila Odinga ni umwe mu bayobozi bari bahaganiye na Perezida William Ruto mu matora yo kuyobora igihugu cya Kenya ariko aratsindwa.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…