IMYIDAGADURO

Netflix igiye gushora miliyari 2$ mu ruganda rw’imyidagaduro rwa Koreya nyuma yo guhirwa na ‘Squid Game’

Urubuga rwa Netflix rwatangaje ko rugiye gushora miliyari 2 y’amadorali y’Amerika ku bihangano byo muri Koreya y’Amajyepfo kubera guhirwa na filime y’uruhererekane ya ‘Squid Game’, imwe mu zigaragaje umuco wo muri Koreya igakundwa na benshi ku Isi.

Advertisements

Umuyobozi mukuru wa Netflix, Ted Sarandos yabitangaje kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Mata, nyuma yo kubonana na Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk-yeol, uri mu ruzinduko rw’iminsi itandatu muri Amerika.

Mu magambo ye Sarandos yagize ati: “Twashoboye gufata iki cyemezo cyo gushorayo imari kuko dufite icyizere gikomeye cy’uko udushya duhangwa mu ruganda rwa Koreya tuzakomeza kugenda tuvuga inkuru nziza.”

Perezida Yoon yashimye iryo tangazo avuga ko ari “amahirwe akomeye” ku bahanga n’udushya muri Koreya ndetse na Netflix.

Filime n’umuziki byo muri Koreya y’Epfo bimaze kumenyekana ku isi mu myaka yashize babikesheje ibintu byinshi harimo n’itsinda ry’abahanzi bazwi nka K-pop, BTS na Blackpink, ndetse na filime nka “Parasite” iherutse gutsindira igihembo cya Oscar.

‘Squad Game’ ni filime y’urukurikirane inyuzwa kuri Netflix, aho abakinamo baba bahatanira kwegukana amafaranga kuwatsinze irushanwa, iyi ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyari 1.6 kuri urwo rubuga.

Nk’uko imibare igaragazwa n’urubuga rwa Netflix ruvuga ko abantu barenga batandatu ku 10 baruganaho bagiye kureba zimwe muri filime zo muri Koreya y’Epfo mu mibare iheruka mwaka 2022.

Sarandos avuga ko gushora imari kuri Netflix bigaragaza icyizere ku banya Korea y’Epfo bahanga udushya mubyo bakina, ibyo bikaba bizakomeza kuba inkuru nziza.

Ati: “Ntabwo bitangaje kuba urukundo rwerekezwa ku bitaramo byo muri Koreya rwatumye abantu benshi bashishikazwa na Koreya, biterwa n’inkuru zikomeye z’abanya Koreya bakora”.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago