Umuryango wa General Alain Guillaume Bunyoni, uherutse gufatwa n’inzego z’igiporisi ubu uratekanye kandi wasubijwe uburyo bw’itumanaho inyuma y’iminsi bangiwe kuva mu rugo rwabo kuva kuwa mbere w’icyumweru gishize.
Ibi byemejwe na Darlene Bonyoni, umwe mu bana ba General Bunyoni.
Kuri terefone ari mu Bushinwa, Darlene yabwiye BBC ko ubu ashobora kuvugana n’umuryango we kandi ko bameze neza.
Ati “Bari bamaze nk’icyumweru cyose nta terefone bafite barayabatse badashobora kwisanzura, batanababwiye impamvu babafungiye mu rugo.”
Darlene avuga ko umunsi isakwa ryabaga, abo mu muryango we batabangamiwe n’ubwo atazi ibyo abashinzwe umutekano bagiye batwaye iwabo mu rugo.
Yavuze ko hashize nk’iminsi abo mu muryango we basubijwe amaterefone yabo, bemererwa kandi ko ngera gukora imirimo yabo ya buri munsi irimo kujya ku ishuri cyangwa ku kazi.
Yongeye ho ko Kuva kuwa mbere bene wabo bari mu rugo kandi bajya ku ishuri, ariko ko baherekezwa n’abashinzwe umutekano batandukanye n’abo bahoranaga mu rugo.
Alain Guillaume Bonyoni wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Burundi yafashwe ku wa gatanu ushize, tariki 21 Mata nyuma y’iminsi ine inzego z’igiporisi zigiye kumushakisha mu rugo iwe zikamubura.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…