MU MAHANGA

Umukobwa wa Gen Bunyoni yavuze aho Se afungiye n’abandi bo mu muryango we

Umuryango wa General Alain Guillaume Bunyoni, uherutse gufatwa n’inzego z’igiporisi ubu uratekanye kandi wasubijwe uburyo bw’itumanaho inyuma y’iminsi bangiwe kuva mu rugo rwabo kuva kuwa mbere w’icyumweru gishize.

Advertisements

Ibi byemejwe na Darlene Bonyoni, umwe mu bana ba General Bunyoni.

Kuri terefone ari mu Bushinwa, Darlene yabwiye BBC ko ubu ashobora kuvugana n’umuryango we kandi ko bameze neza.

Ati “Bari bamaze nk’icyumweru cyose nta terefone bafite barayabatse badashobora kwisanzura, batanababwiye impamvu babafungiye mu rugo.”

Darlene avuga ko umunsi isakwa ryabaga, abo mu muryango we batabangamiwe n’ubwo atazi ibyo abashinzwe umutekano bagiye batwaye iwabo mu rugo.

Yavuze ko hashize nk’iminsi abo mu muryango we basubijwe amaterefone yabo, bemererwa kandi ko ngera gukora imirimo yabo ya buri munsi irimo kujya ku ishuri cyangwa ku kazi.

Yongeye ho ko Kuva kuwa mbere bene wabo bari mu rugo kandi bajya ku ishuri, ariko ko baherekezwa n’abashinzwe umutekano batandukanye n’abo bahoranaga mu rugo.

Alain Guillaume Bonyoni wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Burundi yafashwe ku wa gatanu ushize, tariki 21 Mata nyuma y’iminsi ine inzego z’igiporisi zigiye kumushakisha mu rugo iwe zikamubura.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago