POLITIKE

Hari Abanyarwanda banze guhungishwa intambara ibera muri Sudan

Umuvugizi wungirije wa leta Alain Mukuralinda yavuze ko Abanyarwanda 36 bari muri Sudani, tariki 24 Mata bafashijwe kuvayo bakagera i Cairo mu Misiri hifashishijwe imodoka mu rugendo rwatwaye amasaha 30.

Ibihugu byinshi biri guhungisha abaturage babyo batuye muri Sudani cyane cyane mu Murwa Mukuru Khartoum, nyuma y’uko hadutse imirwano hagati y’igisirikare n’umutwe w’Inkeragutabara uzwi nka RSF.

Imirwano iri kubera mu mujyi rwagati ku buryo ibikorwa byinshi byahagaze, abaturage basabwa kuguma mu nzu ndetse impande zombi zanga gutanga agahenge ngo ibikorwa by’ubutabazi bikorwa.

Uretse abo Banyarwanda bafashijwe kuva muri Sudani kuri uyu wa Mbere, Mukuralinda yavuze ko hari abandi bahavuye bafashijwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Guverinoma y’u Bufaransa.

Aganira na The New Times yagize ati “Abanyarwanda babiri nibo bagumye muri Sudani ku bushake bwabo. Basanzwe bahakorera, amakuru yabo Ambasade yacu irayazi tuzakomeza gukurikirana umutekano wabo.”

Nubwo umubare nyawo w’abanyarwanda bamaze kuvanwa muri Sudani utaramenyekana, bivugwa ko bari hagati ya 50 na 70.

Yavuze ko umubano w’u Rwanda na Sudani ukimeze neza, ari nabyo byatumye habaho ubutabazi Abanyarwanda bari muri icyo gihugu bagafashwa gutaha.

Mukuralinda yavuze ko umubare wa nyawo uzamenyekana nyuma yo guhuza imibare yose y’abafashijwe kuva muri Sudani.

Imirwano muri Sudani yadutse tariki 15 Mata, hagati y’Ingabo za Leta zishyigikiye Gen Abdel Fattah al-Burhan uyoboye akanama ka gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Sudani n’igice cy’Inkeragutabara zahoze ari inyeshyamba ziyobowe na Gen Mohamed Hamdan Daglo.

Aba bombi bafatanyije guhirika ubutegetsi bwa Omar el Bashir mu 2019, baza gushwana bapfa ko ingabo za Dagalo zangiwe kwinjira mu gisirikare.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hari impungenge ko imirwano yafata indi ntera, kuko nta ruhande na rumwe rushaka kujya mu biganiro.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago