IMYIDAGADURO

Nyuma y’ukwezi abarenga 140 bamaze kwiyandikisha bashaka kwegukana ikamba rya Miss Burundi

Mu gihugu cy’u Burundi mugihe haritegurwa igikorwa cyo gushaka uzasimbura ufite ikamba ry’ubwiza w’umwaka ushize, abarenga 140 bamaze kwiyandikisha.

Ni nyuma y’ukwezi gusa batangaje ko hagiye gukorwa ijonjora abategura irushanwa baravuga ko kuri 142 bose bamaze kwiyandikisha kugira ngo bazegukane ikamba.

Tariki ya 29 Mata 2023 nibwo hateganyijwe ijonjora ry’ibanze rizabera ahitwa ‘Roca Golf Hotel’ hashakwa abakobwa bahiga abandi mu bwiza.

Abiyandikishije bose basabwaga kuba ari abakobwa bavuka cyangwa bafite ubwenegihugu bw’u Burundi, bafite imyaka itarenze 25 ariko itari munsi ya 18, bashobora kuvuga neza Igifaransa n’Ikirundi.

Umwaka ushize ikamba ryegukanwe n’umukobwa witwa Kelly Ngaruko.

Miss Burundi umwaka 2022 yabaye Kelly Ngaruko

Nk’uko bikubiye mu mabwiriza agenga irushanwa umukobwa uhatanira ikamba agomba kuba yararangije amashuri yisumbuye, afite uburebure butari munsi ya metero 1,65, atarengeje ibiro 65, atarigeze abyara cyangwa ngo ashake umugabo, ikindi ni uko agomba kuba atarigeze akatirwa n’inkiko.

Uzegukana ikamba rya Miss Burundi azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw’imodoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w’ibihumbi 500Fbu.

Imodoka ya Toyota Ractis izahembwa uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023

Igisonga cya mbere cya Miss Burundi kizagenerwa 2 500 000 Fbu, Igisonga cya kabiri kizagenerwa 2 000 000Fbu naho umukobwa uzagaragaza ko ashyigikiwe cyane akazagenerwa 1 000 000Fbu.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago