Umwarimu uherutse kugaragara arwana n’umunyeshuri mu mashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga bapfa telefone yahagaritse kwigisha bya kinyamwuga burundu.
Uyu mwarimu witwa Xaviera Steele wasimbujwe ku mwuga we wo kwigisha ni nyuma yo guterana amagambo n’umunyeshuri ku itariki 17 Mata.
Icyo gihe habaye imirwano ikaze hagati y’umwarimu n’umunyeshuri bapfa telefone ndetse uwo mwarimu birangira atamajwe no kwambara ubusa ibintu byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Icyakora cyo, uyu mwarimu yirinze gutangaza ahandi hantu agiye kwerekeza ku rubuga rwa OnlyFans, ubwo benshi batangaga ibitekerezo by’uko yaramaze kurwana n’umunyeshuri wagaragaje ikinyabupfura gike.
Yagize ati “Urubuga rwa OnlyFans rukomeje gutandukira, ntabwo ndi muri urwo rwego rw’abo bakobwa, nakuriye mu rusengero.”
Amashusho yashyizwe kuri Twitter yerekanye intambara ikomeye yabaye hagati ya Steele n’umunyeshuri, wababajwe n’umwarimu kubera gufata terefone ye.
Steele amaze gukambana uwo munyeshuri, yumvikanye ahamagara asaba ubufasha, asaba abaraho guhamagara abandi barimu.
Ni mugihe abandi bifatiraga amashusho barangariye uwo mwarimu.
Muri ayo mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga Steele mu kwiregura yavuze ko aribwo bwa mbere mu mwuga we w’ubwarimu yarasagariwe n’umunyeshuri gutyo.
Yagize ati “Mu myaka 22 yose ishize, sinigeze mbona ibyo nahuye nabyo kuri uyu wa mbere”.
Ati: “Ntabwo nigeze ngabwaho igitero n’abasore. Nkunda urubyiruko. Iyi niyo mpamvu nkorana nabo. Mbafitiye umutima kuri bo. Uwo mukobwa ukiri muto wanteye maze ashaka amaraso yanjye. ”
Nk’uko Steele abitangaza ngo mu mezi make ashize mu kigo yigishagamo habaye ibintu byinshi harimo nuko umwarimu yamutunze imbunda abandi babiri bakubitwa n’abana.
Yongeyeho ati “Nkuko nkunda abana, sinshobora gushyira ubuzima bwanjye cyangwa ukubaho ku buzima kwanjye mu kaga. Nzasezera kuri uyu mwuga ”.
Uyu mwarimu Steele yarasanzwe yigisha mu kigo cya Rocky Mount muri Amerika.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…