Perezida Kagame avuga ko ubucuti bw’u Rwanda na Tanzania bugomba gushingira ku kuzamura imibereho y’abaturage
Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uri mu gihugu cya Tanzania ku butumire bwa mugenzi we avuga ko ubucuti bw’ibihugu byombi bushingiye ku kuzamura imibereho y’abaturage.
Perezida Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Tanzania kuri uyu wa Kane, yongeye gushimangira ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bikwiriye kubaho habaho ugushyigikirana ibikorwa bitandukanye cyane cyane mu rubyiruko.
Aha Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru arikumwe na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.
Perezida Kagame yagize ati “Ubucuti n’ubufatanye by’u Rwanda na Tanzania byashinze imizi mu cyifuzo kimwe cyo kuzamura imibereho y’abaturage bacu.”
Aha umukuru w’igihugu abona ko hakwiriye kubaho gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko rwihangira imirimo bityo bagaterwa inkunga.
Yagize ati “Urubyiruko rw’Afurika rwihangira imirimo ruduha inyungu igereranyije, ariko tugomba kubashiraho ibibakwiriye kugira ngo babishobozwe. Niyo mpamvu turi hano.”
Perezida Kagame yemeza ko Tanzania ari urufunguzo rukomeye cyane rw’imikoranire ku bijyanye n’ubucuruzi bwa mbukiranya imipaka, bityo hakwiriye kuba ubufatanye kugira ngo ibihugu bikomeze gutera imbere mu bintu bitandukanye.
Perezida Kagame agiriye uruzinduko rw’akazi rugomba kumara iminsi ibiri mu igihugu cya Tanzania mugihe, mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan nawe yaherukaga gusura u Rwanda mu mwaka 2021 mu buryo bwo gushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi.
Ku ruhande rwa Suluhu we yatangiye avuga ko hari ibiherutse gusinyirwa mu masezerano y’ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi kugira ngo hakorwe ubucuruzi bwiza, aha yemeza ko inzira zisanzwe zikoreshwa zirimo Ibanda zorohereza ubucuruzi ariko hakwiriye gushakwa n’izindi zihagije kugira ngo ubucuruzi bugende neza kurushaho.
Perezida Samia kandi yagarutse no ku cyambu cya Rusumo kirimo kugenda neza ndetse ko bazagitaha ku mugaragaro mu gihe cya vuba ariko akavuga ko hari n’ibitaranozwa neza akaba amaze kubiganiraho na mugenzi we Paul Kagame ku buryo byakosorwa.
Ibihugu byombi bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa muri Tanzania.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…