Umunyamakuru w’umunyamerika wamamaye cyane kuri television Jerry Springer yapfuye ku myaka 79 nyuma yo kurwana n’indwara ya kanseri.
Nk’uko byatangajwe n’umuryango wa nyakwigendera kuri uyu wa kane tariki 27 Mata 2023, uyu munyamakuru wakunzwe mu kiganiro cya ‘Jerry Springer Show’ ko yitabye Imana mu mahoro aguye mu rugo rwe i Chicago.
Yari amaze amezi make bamusanganye kanseri y’urwagashya kandi iyo ndwara yarushijeho kwiyongera muri iki cyumweru, bikaba intandaro y’urupfu rwe.
Jene Calvin warusanzwe ari inshuti ya nyakwigendera akaba n’umuvugizi w’umuryango we, yavuze ko Jerry yarafite ubushobozi bwo guhuza abantu ku bw’umutima w’ubutsinzi muri byose ubwo yageragezaga bikaba zari intumbero ze za politike, mu gutangaza cyangwa mu gusetsa kumihanda byatumaga bamwe bashaka kumufatiraho amafoto cyangwa bumva avuga.
Yongeye ko ntawuzigera amusimbura kandi ko asize icyuho gikomeye ariko ibyo yakoze n’umutima we mu gusetsa bizaguma muri benshi.
Mbere yo kuba umunyamakuru wa televiziyo uzwi cyane, Springer yari umunyapolitiki wakoraga mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Cincinnati mu 1971 maze atorerwa kuba umuyobozi w’umujyi mu 1977. Aho yayoboye manda imwe.
Yatangije ikiganiro cye kitari kizwi mu 1991 kandi gikomeza kugeza muri 2018, cyamaze imyaka 27. Yakiriye kandi umucamanza Jerry mu myaka itatu.
Nyakwigendera asize umukobwa umwe na mushiki we.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…