MU MAHANGA

Umunyamakuru Jerry Springer yapfuye azize kanseri

Umunyamakuru w’umunyamerika wamamaye cyane kuri television Jerry Springer yapfuye ku myaka 79 nyuma yo kurwana n’indwara ya kanseri.

Advertisements

Nk’uko byatangajwe n’umuryango wa nyakwigendera kuri uyu wa kane tariki 27 Mata 2023, uyu munyamakuru wakunzwe mu kiganiro cya ‘Jerry Springer Show’ ko yitabye Imana mu mahoro aguye mu rugo rwe i Chicago.

Yari amaze amezi make bamusanganye kanseri y’urwagashya kandi iyo ndwara yarushijeho kwiyongera muri iki cyumweru, bikaba intandaro y’urupfu rwe.

Jene Calvin warusanzwe ari inshuti ya nyakwigendera akaba n’umuvugizi w’umuryango we, yavuze ko Jerry yarafite ubushobozi bwo guhuza abantu ku bw’umutima w’ubutsinzi muri byose ubwo yageragezaga bikaba zari intumbero ze za politike, mu gutangaza cyangwa mu gusetsa kumihanda byatumaga bamwe bashaka kumufatiraho amafoto cyangwa bumva avuga.

Umunyamakuru Jerry Springer yapfuye azize kanseri

Yongeye ko ntawuzigera amusimbura kandi ko asize icyuho gikomeye ariko ibyo yakoze n’umutima we mu gusetsa bizaguma muri benshi.

Mbere yo kuba umunyamakuru wa televiziyo uzwi cyane, Springer yari umunyapolitiki wakoraga mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Cincinnati mu 1971 maze atorerwa kuba umuyobozi w’umujyi mu 1977. Aho yayoboye manda imwe.

Yatangije ikiganiro cye kitari kizwi mu 1991 kandi gikomeza kugeza muri 2018, cyamaze imyaka 27. Yakiriye kandi umucamanza Jerry mu myaka itatu.

Nyakwigendera asize umukobwa umwe na mushiki we.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago