Uyu munyeshuri w’imyaka 15 warwanyije mwarimu we imbere y’ishuri ryose yakatiwe umwaka umwe afungirwa muri gereza yagenewe urubyiruko.
Muri Mutarama 2023, amashusho y’uyu mwana muto, umwirondoro we utaramenyekana ku mugaragaro, yakwirakwirijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwibasira umwarimu w’ubuvanganzo w’Umwongereza Tiwana Turner ku ishuri ryisumbuye rya Heritage i Conyers, Georgia muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Muri ayo mashusho yasakajwe kuri internet, agaragaza uwo mwana w’umunyeshuri atontonomera bikomeye mu maso ya mwarimu we Turner wavugiraga kuri telefone nayo ayikubita no hasi ubwo yatabarizaga ashaka ko uwaza gusohora uwo munyeshuri mu ishuri.
Icyo gihe umwarimu Turner yagerageje gusohoka gushaka ubufasha uwo mwana w’umunyeshuri ashaka gukinga urugi, aho nibwo havutse amahane maze umukobwa afata mwarimu we umusatsi amukurura hasi. Yakomeje gufata ibintu byinshi kuri Turner mugihe amakimbirane yakomezaga ari nako abanyeshuri bakuramo terefone kugirango bafate amajwi n’amashusho y’ibyaberaga aho.
Muri uko kugundagurana byasigiye umwarimu kuvunika amaguru aho yahise akurwa aho kugira ngo ajye kwitabwaho.
Nk’uko byatangajwe na FOX 5 Atlanta, umunyeshuri ngo nyuma yaje kwemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, igihano yabasiwe cyo gufungwa umwaka ndetse ko nakimara azamara indi myaka itanu usubitse ndetse ajye acungishwa ijisho, nk’uko umuyobozi wungirije w’akarere ka Rockdale yabitangaje.
Nyuma y’amezi atatu bibaye kandi Turner avuga ko kugeza ubu atagishoboye kugenda ku maguru ye, avuga ko agikoresha inkoni yabugenewe kandi ko kuva icyo gihe atigeze asubira ku kazi.
REBA HANO AMASHUSHO:
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…