Urwego rw’ Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rumaze iminsi ibiri rufunze umurezi wo mu kigo cy’amashuri cyo mu Karere ka Bugesera rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abahungu yigishaga.
Amakuru avuga ko uwo murezi yasambanyije abana 10 basanzwe biga muri icyo kigo giherereye mu Murenge Mayange.
Ubuvugizi bw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha buvuga ko iperereza ry’ibanze uru rwego rwakoze ryagaragaje ko bihe bitandukanye uriya mwarimu yasambanyije abana 10 b’abahungu yigishaga.
Ni abana bari bafite imyaka iri hagati 14-18.
Umwarimu ukurikiranyweho biriya byaha bivugwa ko yahamagaraga abo bana umwe kuri umwe bamaze gukora ibizamini, akabakorakora ku gitsina agamije ‘ishimishamubiri’.
Ucyekwaho ibyo byaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 4 y’ itegeko nº69/2019 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ugushinjwa kimuhamye, akatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Ubugenzacyaha bwibutsa abantu bose ko icyaha cyo gusambanya abana ari ‘icyaha cy’ubugome’ kandi kitihanganirwa.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…